Senateri Evode Uwizeyimana yahishuye icyatumye atera umugongo abiyita 'Opposition' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senateri Evode Uwizeyimana ni izina rizwi cyane muri politike y'u Rwanda kuko yabaye mu ishyaka MDR. Mu matora ya 2003 Uwizeyimana yari mu bari bakuriye ibikorwa byo kwamamaza Twagiramungu Faustin, ariko mu 2007 ahunga igihugu.

Yafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda mu 2014, atangaza ko ntawe bikwiye gutungura kuko 'agarutse gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda.'

Ubwo yari mu kiganiro 'Imboni' cya RBA tariki 22 Nyakanga 2024, Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje yafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kuganira n'abo batavuga rumwe n'ubutegetsi agasanga mu myaka 20 bari bamaze , nta gitekerezo kizima bafite gifite aho cyabageza.

Ati 'Cyari ikibazo cyo kugenda ukaganira n'abantu. Muri politike abantu batera imbere mu bitekerezo no mu mitekerereze kuko n'abo bantu hari abo twajyaga tuganira nkababwira nti mwebwe muvuga ko murwanya ubutegetsi, hashize imyaka 20 mukoresha uburyo bigaragara ko ntacyo buzageraho. Uyu munsi nimwisuzume, mu myaka 20 ishize muvuga ko murwanya ubutegetsi mugeze hehe? Wakora isuzuma ugasanga harimo zeru, ugasanga ahubwo urimo guta igihe.'

Yahamije ko hari amakuru menshi abarwanya ubutegetsi baba badafite kuko iyo utangiye kuvuga ngo wakuraho Leta na yo iba ifite ubushobozi bwo kwirwanaho.

Ati 'Ni uko abantu batanabwiza abantu ukuri, ntabwo wowe ushobora kuvuga ngo urashaka gukuraho Leta, ngo urashaka gukuraho Perezida Kagame noneho ngo wemere n'ibintu utanashoboye.'

Yifashishije indirimbo 'les imbéciles' ya Alpha Blondy, yavuze ko abamwibasira bavuga ko kuvuga ibyiza bya Leta y'u Rwanda ari ukwigura, ari abaheranywe n'amateka y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'abatakaje ubutegetsi banze guhinduka.

Ati 'Ibintu byose umuntu avuga aba afite ibihamya, aba afite ibikorwa bifatika agenderaho bigaragarira amaso ahubwo wajya kuri ibyo wavuze kera ugasanga ni byo bidafite ibihamya. Ni ikinyu cyitwa impinduka muri politike, kutaba ingwate y'amateka. Njye ndavuga ibihari, ababyemera barabyemera wowe igumire muri uwo mwanda w'amateka ntabwo nagukuramo.'

Senateri Evose Uwizeyimana yahamije ko hari abantu bahoze ku butegetsi bwa Habyarimana bakiziritse ku ngengabitekerezo yabwo ku buryo badashobora kwemera ibikorerwa mu Rwanda rw'iki gihe.

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko igihe yari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi yasanze ari guta igihe ahitamo gutaha mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-evode-uwizeyimana-yahishuye-icyatumye-atera-umugongo-abiyita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)