Senateri Uwizeyimana Evode ntiyumva impamvu y'imihigo y'umuryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Abasenateri bagezwagaho ibikubiye muri Raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena ku mikorere y'imihigo, Senateri Uwizeyimana yavuze ko abona imihigo y'umuryango idashoboka kuko nta rwego rw'ibanze rwaza kwivanga mu mishinga y'umuryango, dore ko buri muryango uyigena ukurikije uko ubyumva.

Yagize ati 'Usanga buri rugo rufite ukwarwo rupanga nko kuvuga ngo umwana wacu narangiza amashuri muri Green Hills tuzamujyana muri Amerika bitewe n'ubushobozi bafite. Hari n'aho umugabo aba yipangira kuzagura imodoka umugore na we agapanga inzu, abagore bakunda inzu, ugasanga ingo nyinshi zipanga mu kavuyo."

Yakomeje ati 'Nta n'ubwo mbona wowe uza kuntegeka mu rugo rwanjye uko nkoresha amafaranga yanjye. Mfite uburenganzira bwo kuvuga ngo ndubaka inzu cyangwa ndagura imodoka. Ntushobora no kuza kumbaza impamvu najyanye umwana muri Green Hills kandi ari ishuri rihenze, niba mfite ubushobozi ndabikora, ntushobora no kumbanza impamvu namujyanye mu [ishuri] rya make kandi mfite ubushobozi.'

Yongeyeho ati 'Ntekereza ko igenamigambi ry'urugo ari iry'abarugize. Ntago ntekereza ukuntu inzego z'ibanze zaza guhagarara hejuru y'umuntu zimutegeka ibintu agomba gukora, ibyo ntago bishoboka."

Senateri Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko mu masezerano y'imikorere umuntu ashobora kubazwa inshingano yahawe ariko ko mu ngo z'abantu ibyo bitashoboka.

Yongeyeho kandi ko imihigo yo mu nzego z'ibanze ihigwa harebwe ahazaturuka ingengo y'imari yo kuyishyira mu bikorwa kandi ko ibyo nta muntu wajya kubibaza urugo utazi amafaranga rwinjiza cyangwa ayo ruteganya kwinjiza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-ntiyumva-impamvu-y-imihigo-y-umuryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)