Amatora yabaye mu Rwanda tariki 14-15 Nyakanga 2024 yasize Paul Kagame wari watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi ayatsinze ku bwiganze, bigaragaza icyizere gikomeye Abanyarwanda bakimufitiye.
Kuva hatangajwe ibyavuye mu matora abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bohereje ubutumwa bwo gushimira Paul Kagame wayatsinze, banamwifuriza gukomeza kuyobora igihugu mu mahoro n'iterambere.
Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yashimye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame watsindiye indi manda yo kuyobora igihugu, amwifuriza ishya n'ihirwe ndetse yizeza ko imibanire y'ibihugu byombi izakomeza kurangwa n'iterambere n'uburumbuke.
Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley na we yagaragaje ko yishimiye kongera gutorwa kwa Perezida Kagame, ahamya ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere abatora bafitiye imiyoborere ye.
Ati 'Mu izina rya Guverinoma n'abaturage ba Barbados, nshimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika y'u Rwanda. Ikigero cy'intsinzi yawe ni ikimenyetso cy'icyizere abatora bagufitiye n'icyizere bafitiye imiyoborere yawe.'
On behalf of the Government and people of Barbados, I extend warm congratulations to @PaulKagame on his re-election as President of the Republic of Rwanda.
The margin of your victory attests to the confidence which the electorate has in you and in your leadership.
â" Mia Amor Mottley (@miaamormottley) July 18, 2024
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano ukomeye n'ibi bihugu byombi, harimo ibijyanye n'iby'indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n'ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu, ubucuruzi n'ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n'ibindi.