Sheikh Tamim bin Hamad wa Qatar yifatanyije n'u Rwanda mu kwizihiza ubwigenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'ubu butumwa bwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yatangajwe n'Ibiro Ntaramakuru bya Qatar. Byatangaje ko ubu butumwa bwohererejwe Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga mu 2024.

Uretse Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Minisitiri w'Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, nawe yoherereje mugenzi we, Dr Edouard Ngirente ubutumwa bwo kwifatanya n'u Rwanda kuri uyu munsi w'ubwigenge.

Imyaka 62 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. Rwahawe ubwigenge tariki 1 Nyakanga 1962, rumaze indi myaka isaga 40 mu maboko y'u Bubiligi, byitwa ko ari indagizo. Ni ukuvuga ko u Rwanda rwagengwaga na Loni (byatangiye yitwa SDN) ariko ikaruha u Bubuligi ngo buyireberere.

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze mu 1959 yaratangiye kuvuganira u Rwanda hirya no hino ngo rubone ubwigenge ariko uburyo yashakagamo ubwigenge, ntabwo bwashimishaga Ababiligi ari nabyo bikekwa ko byamuhitanye. Itariki ntarengwa yo guha u Rwanda n'u Burundi ubwigenge yagizwe iya 1 Nyakanga 1962

Muri Gashyantare 1962 muri Loni habereye Inteko rusange yigaga ku kibazo cy'ubwigenge bw'u Rwanda n'u Burundi. Itariki ntarengwa yo guha u Rwanda n'u Burundi ubwigenge yagizwe iya 1 Nyakanga 1962, aba ariko binagenda.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wifatanyije n'u Rwanda asanzwe ari inshuti yarwo y'akadasohoka.

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar ushingiye ku bintu bitandukanye, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Umubano w'ibihugu byombi watangiye gutera imbere cyane mu 2015, aho Ku wa 26 Gicurasi muri uwo mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n'inama yigaga ku bibazo biterwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Mu 2018, Abakuru b'Ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w'Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

Muri uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw'umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n'ibikorwa by'ubucuruzi ndetse n'ingendo zo mu kirere.

Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y'Igihugu y'Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n'Imbogo.

Muri Nyakanga 2021, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.

Muri Gashyantare mu 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi no ku bibazo by'akarere na mpuzamahanga. Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame mu biro bye, Lusail Palace.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani asanzwe ari inshuti y'u Rwanda
Sheikh Tamim bin Hamad wa Qatar yifatanyije n'u Rwanda mu kwizihiza ubwigenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sheikh-tamim-bin-hamad-wa-qatar-yifatanyije-n-u-rwanda-mu-kwizihiza-ubwigenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)