Silverback Tea: Ishusho y'ubwiza ntagereranwa bw'Icyayi cy'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rumenyerewe nk'igihugu cy'imisozi igihumbi ariko kandi kizwi nk'igihugu gifite umwihariko mu kugira umusaruro w'icyayi.

Icyayi cy'u Rwanda cyabaye ingenzi cyane mu bukungu bw'igihugu guhera mu 1950. Ni umusaruro uturuka ku miterere y'u Rwanda yatumye ibikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi butanga umusaruro mwiza.

Imyaka myinshi ishize icyayi cy'u Rwanda cyahawe icyangombwa mpuzamahanga mu kugira uburyohe bwihariye, ibara rikurura buri wese ndetse no kugira intungamubiri.

Ikigo cya Silvaback tea Company cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda gikorana n'inganda zitandukanye zisanzwe zitunganya umusaruro w'icyayi mu guharanira ko cyongererwa agaciro n'ubuziranenge mbere yo kujyanwa ku isoko.

Umuyobozi Mukuru wa Silverback Tea Company Ltd, Rudra Chatterjee, yashimye uko u Rwanda rutanga amahirwe ku bacuruzi bikanafasha mu iterambere no kugera ku bicuruzwa bifite ubuziranenge.

Ati 'Silverback Tea Company irashima cyane uburyo u Rwanda rutanga urubuga rwo gukoreramo rudufasha gutera itembere no kwibanda ku gutanga icyayi cyuje ubuziranenge.'

Silverback Tea Company kuri ubu kigizwe n'inganda eshatu z'icyayi za mbere mu gihugu zirimo Rugabano Tea Company Pvt ltd, Gisovu Tea Company n'urwa Pfunda Tea Company.

Buri ruganda muri izo rufite umwihariko warwo ku bijyanye n'icyayi rutuganya nk'uruganda haba mu buryohe n'ibindi.

Inganda z'icyayi zibarizwa muri Silverback Tea Company zibitseho ibihembo bitandukanye. Uruganda rwa Rugabano rufite agahigo ko kugira icyayi cyaguzwe amafaranga menshi aho ikilo cyacyo cyaguzwe nibura amadorali 3.6 muri Gicurasi 2024 nk'uko NAEB ibigaragaza.

Uruganda rwa Gisovu Tea Company Ltd rwahawe igihembo cyo kuba uruganda rwa mbere rw'umwaka wa 2024 cyatanzwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe icyayi mu Rwanda rufite kandi icyemezo cy'uko icyayi cyarwo cyuje ubuziranenge kizwi nka PF1 ndetse Ihuriro ry'Abacuruzi b'icyayi muri Afurika y'Iburasirazuba ari rwo ruganda rwari rufite icyayi kihagazeho mu 2023.

Ku ruganda rwa Pfunda Tea Company kandi rwahawe icyemezo cy'uko icyayi cyarwo ari cyiza ku rwego rwa D1, rwashyizwe kandi ku mwanya wa munani mu nganda zo mu Karere zagize icyayi cyihagazeho ku isoko mu 2023.

Izo nganda kandi zifite icyemezo cy'uko zubahiriza ihame ry'uburinganire byatanzwe n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu (GMO), Urugaga rw'Abikorera, UNDP na UN Women.

Silverback Tea Company iharanira ko ubuziranenge bw'icyayi butangirira mu mirima y'icyayi mu rwego rwo kurushaho kugira umwihariko ku cyanga cy'u Rwanda.

Ibyo byatumye itanga akazi ku bakozi bafasha abahinzi gukomeza gushimangira ubuziranenge bw'icyayi mu murima ariko no guharanira kubungabunga ibidukikije.

Silverback Tea Company ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry'abahinzi b'icyayi binyuze mu mishinga y'iterambere inyuranye, aho abahinzi barenga 11000 bakuwe mu bwigunge.

Rwatangiye kandi gushora mu burezi binyuze nko mu kubaka ingombonezamikurire 'ECDs' z'abana n'ibikorwaremezo biteze imbere abaruturiye. ari nako biteza imbere ejo hazaza heza kandi heza ku bakozi n'imiryango yabo.

Kuri ubu hashyizweho n'umunsi uzwi nko gusogongera ku cyayi ufasha abakunzi b'icyayi basoma ku cyayi cy'u Rwanda bakumva icyanga cyacyo.

Kuva Silverback Tea Company yakwinjira mu Rwanda yaguye uko icyayi kiboneka ku isoko haba imbere mu gihugu mu maguriro atandukanye arimo Simba Supermarket, Tuma250, The Hut Supermarket, Silverback n'andi maguriro byatumye abanyarwanda banywa icyayi cy'u Rwanda ibintu bitari bimenyerewe.

Abahinzi basarura icyayi mu mirimo ya Gisovu. Silverback ikorana n'abahinzi ibihumbi 11
Mu 2024 uruganda rw'icyayi rwa Gisovu rwatsindiye igihembo cy'uruganda rw'icyayi rw'umwaka
Abahinzi b'icyayi bakurikiranye ibiganiro byatanzwe ku munsi Mpuzamahanga w'icyayi
Ibicuruzwa bya Silverback Tea mu iduka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Silverback-Tea-Ishusho-y-ubwiza-ntagereranwa-bw-Icyayi-cy-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)