Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania bwatangaje ko Uwayezu François Régis ari we ugiye kuyibera umuyobozi mushya, CEO, asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.

Mu itangazo bashyize hanze, Simba yavuze ko Uwayezu François Régis wari usanzwe ari Vice-Chairman w'ikipe ya APR FC bamutoranyije kubera ubunararibonye afite mu mupira w'amaguru ndetse n'ubuhanga asanganywe muri rusange.

Uwayezu ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y'imari n'ubutegetsi, yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021. Akazi k'Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w'iri Shyirahamwe.

Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu kigo cy'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y'Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry'abatoza mu Rwanda. Afite n'impamyabushobozi y'ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Uyu akaba yari Vice- Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 aho tariki ya 1 Kanama 2024 ari bwo atangira akazi gashya mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nkuko bayita muri Tanzania.

Iyi kipe yari imaze iminsi mu Misiri aho yari iri mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, izagaruka muri iki gihugu tariki ya 31 Nyakanga 2024 yitegura umukino wa gicuti ifitanye na APR FC kuri 'Simba Day' uteganyijwe tariki ya 3 Kanama, ukazakinwa Uwayezu François Régis ari mu nshingano nshya.

The post Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/simba-sc-yatangaje-ko-uwayezu-francois-regis-wari-vice-chairman-wa-apr-fc-ariwe-muyobozi-mukuru-wayo-mushya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=simba-sc-yatangaje-ko-uwayezu-francois-regis-wari-vice-chairman-wa-apr-fc-ariwe-muyobozi-mukuru-wayo-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)