SKOL Brewery Ltd yatanze inkunga y'ibikoresho by'isuku n'ubwubatsi ku miryango 100 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa SKOL yanyujije muri gahunda izwi nka 'FXB Musambira Village Program' igenewe gufasha abaturage bo muri aka gace kuva mu bukene no kwita ku buzima.

Iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya gatatu, SKOL Brewery yatanze amabati yo kubaka ubwiherero busukuye n'indobo zitunganyirizwamo amazi meza yo kunywa.

Nyiri uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'abanyarwanda.

Ati 'Tugomba kumenya neza ko iyi miryango yabonye ubufasha bwose ikeneye. Ntabwo ibi bikomeza gusa umubano wacu na FXB ahubwo binagaragaza umuhate mu kugira uruhare mu buzima bw'abaturage. Bigaragaza ko ejo ari heza mu gihe dukomeje gushyira hamwe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yashimye SKOL Brewery na FXB Rwanda ku ruhare bagira mu guhindura ubuzima bw'abatuye i Musambira.

Ati 'Turashimira uruganda rwa SKOL Brewery ku bikorwa badufashamo kandi twizeye ko bizakomeza. Abahawe ibikoresho by'isuku n'ubwubatsi turabasaba kuzabikoresha neza bakabyitaho kugira ngo bizabagirire umumaro.'

Yashimye by'umwihariko FXB Rwanda itagarukira mu kubitanga gusa ahubwo inakurikira ikamenya uko bikoreshwa no kubibungabunga.

Umuyobozi wa FXB Rwanda, Kayitana Emmanuel yashimye iyi gahunda ahamya ko izakomeza kubaho ndetse anashima abaturage bakoresha neza ubufasha bahabwa bityo bikabihindurira ubuzima.

Abahawe ibi bikoresho bagaragaje ko bizabagirira umumaro mu buzima bwabo kuko hari bagenzi babo babonye ko ubuzima bwahindutse.

Imiryango 100 yo mu Murenge wa Musambira yahawe ibikoresho by'isuku n'ubwubatsi
Nyiri uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom yavuze ko barajwe inshinga no kugira uruhare mu iterambere ry'abanyarwanda
Ibikoresho SKOL Brewery Ltd yahawe imiryango 100 y'i Musambira
Umuyobozi wa FXB Rwanda, Kayitana Emmanuel yashimiye abaturage bakoresha neza ubufasha bahabwa bukabahindurira ubuzima
Abayobozi bakuru bashyikiriza abaturage inkunga bagenewe na SKOL Brewery Ltd
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yashimye SKOL Brewery na FXB Rwanda ku ruhare bagira mu guhindura ubuzima bw'abatuye i Musambira
Imiryango 100 y'i Musambira yahawe ibikoresho by'isuku n'ubwubatsi

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-brewery-ltd-yatanze-inkunga-y-ibikoresho-by-isuku-n-ubwubatsi-ku-miryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)