Teacher Mampire na Dr Okello bategerejwe i Ki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 15 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje iby'ibanze by'agateganyo byavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Byagaragaje ko Paul Kagame yatsinze ku majwi 99%, Frank Habineza agira amajwi 0.5% n'aho Philippe Mpayimana yagize amajwi 0.3%.

Nyuma yo gutsinda amatora, Paul Kagame yashimye Abanyarwanda bose ndetse n'amashyaka yafatanyije na FPR, abo muri FPR, urubyiruko n'abagize umuryango we yavuze ko 'nabo bambera akabando'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyavuye mu matora bisobanuye icyizere bamugirira. Ati: '…kandi icyizere ni ikintu wubaka mu gihe…Ntabwo ari imibare gusa, niyo biza kuba 100%, iriya mibare irimo kiriya cyizere.'

'Ni ibintu bidasanzwe ni yo mpamvu bamwe batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera.'

Ni ukwizihiza intsinzi ya Paul Kagame!

Umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo batumira Teacher Mampire mu rwego rwo kwizihiza Intsinzi ya Paul Kagame muri manda y'imyaka itanu iri imbere.

Ati 'Ni igitaramo cya 'Gen-z comedy' mu rwego rwo kwizihiza intsinzi, ko tumeze neza nk'urubyiruko. Twizihiza intsinzi ya Paul Kagame.'

Yavuze ko gutumira Teacher Mampire muri iki gitaramo cyihariye, byaturutse ku kuba ari umunyarwenya umaze igihe kinini wanyuze imitima ya benshi.

Ati 'Ni umwe mu banyarwenya bakomeye, twakuze dukunda kandi tureba. Kandi intego y'ibi bitaramo ni ukuzamura impano z'abandi no kubahuza n'abantu bafata nk'icyitegererezo bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora umunsi ku munsi.'

Akomeza ati 'Kumutumira rero ni uko amaze igihe kinini, kandi ni mu rwego rwo kwifatanya nawe mu kwishimira intsinzi ya Paul Kagame.'

Fally Merci avuga ko gutumira Dr Okello 'twashingiye ku kuba ari umwe mu banyarwenya dukoranye igihe kinini, ku buryo yisanga cyane muri Gen-Z Comedy'.

Teacher Mampire yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kigali. Agira ati 'Rwanda, ese mwiteguye ishuri? Mwagiye mubaza ngo n'ibiki bitagenze neza. Noneho, Mwalimu Mpamire azagira ishuri i Kigali ku itariki ya 25 Nyakanga 2024. Muzaze twige maze tubyine intsinzi.'

Dr Okello yagiye yigaragaza cyane muri ibi bitaramo akishimirwa cyane, ni mu gihe Teacher Empire ari ku nshuro ya mbere agiye gutarama muri Gen-z Comedy, ariko yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live, cyabaye muri Kamena 2023.

Herbet Mendo Ssengujja [Teacher Mpamire] watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari na bwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.

Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by'urwenya bitangiye gutegurwa.

Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n'urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n'ahandi.

Okello we yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 ndetse no mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.


Teacher Mampire agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu bitaramo bya 'Gen-z Comedy'


Teacher yatumiwe mu rwego rwo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame muri iki gitaramo cyihariye

 

Fally Merci yatangaje ko yatumiye Teacher Mampire na Dr Okello kubera ko ari abanyarwenya bakomeye muri iki gihe 

Dr Okello yagiye atanga ibyishimo mu bitaramo binyuranye bya Gen-z Comedy






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145013/teacher-mampire-na-dr-okello-bategerejwe-i-kigali-mu-kwizihiza-intsinzi-ya-paul-kagame-145013.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)