Tetero yasubije abanenga ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzi perezida umwe gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Umukandida w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Bugesera, Tetero yagaragaje ko abanenga ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzi umuyobozi umwe batazi ko ari amahirwe rwagize.

Yakomeje ati 'Chairman wacu ni umurinzi ukingiye u Rwanda, buriya urubyiruko tumwita Papa w'urubyiruko. Uzi icyo bivuze, iyo umwana afite papa mwiza aratuza agakora ibyo ashaka byose, akabikora neza atunganiwe. Dufite Chairman wacu natwe nta ntambara nimwe idutera ubwoba.'

Yagaragaje ko abirirwa basakuriza hanze y'Igihugu cy'u Rwanda badakwiye gutera ubwoba Abaturarwanda kuko bameze nk'intare ziziritse kandi zakutse amenyo.

Ati 'Hanyuma ba bandi basakuriza iriya tubafata nk'intare ziziritse, zishwe n'inzara kandi zarakutse amenyo. Zitontomere iyo hirya twebwe tuzime amatwi twikomereze ibyacu.'

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko mu bihe bishize yumvise hari abanenga ko urubyiruko rw'u Rwanda ruzi perezida umwe, yemeza ko ahubwo urubyiruko ari amahirwe rwagize adapfa kubonwa n'abandi.

Ati 'Ejo bundi nagiye kubona mbona umwe muri bariya bavuga ko bafite demokarasi akora inkuru kuri televiziyo y'iyo iwabo yita abato b'u Rwanda ngo ni Generation Kagame. Nyakubahwa Chairman dukunda izina ryanyu cyane kuko twifuza gusa namwe buri munsi munabitwemereye twaryongera mu yacu.'

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwahisemo demokarasi ibereye Abaturarwanda kandi babona bibatera ishema bityo nta wundi ukwiye kubahitiramo.

Ati 'Uyu we yarabihengekerezaga yerekana ko twagowe ngo kuko ari mwe perezida tuzi gusa, ndiyamira nti mumufite mwabyumva hanyuma mbishyira no mu rw'iwabo ndavuga nti nitwe banyarwanda dufite uburenganzira bwo guhitamo demokarasi itubereye kandi ihesha ishema u Rwanda. Nongeraho nti rero ku bisigaye byose muceceke.'

Ngabo Brave Olivier nawe yagaragaje ko Paul Kagame akwiye kwitwa 'Igisubizo' kuko ahorana ibisubizo ku bibazo bitandukanye binyuze mu byo yagejeje ku banyarwanda mu gukemura ibibazo byari byugarije imibereho yabo.

Uru rubyiruko rwavuze ibigwi bya Paul Kagame rwashimye Umukuru w'Igihugu ku bikorwa byiza amaze kugeza ku Rwanda birimo na Stade Amahoro iherutse gutahwa ku mugaragaro ndetse n'ibindi bikorwa remezo bigezweho byubatswe.

Bashimye kandi ibyo Paul Kagame yagejeje ku baturarwanda by'umwihariko mu Karere ka Bugesera mu gihe cy'imyaka irindwi ishize ibirimo ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera kiri kubakwa, Kaminuza yigisha Ubuhinzi n'Ubworozi ya RICA, Ishuri ryisumbuye rya Ntare School, imihanda, amazi n'amashanyarazi n'ibindi.

Ngabo Brave Olivier na Tetero Solange bavuze ibigwi bya Paul Kagame
Urubyiruko rw'u Rwanda rwagaragaje ko rwishimira kwitirirwa Paul Kagame kandi ko ari amahirwe rwagize kumugira nka Perezida wa Repubulika
Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tetero-yasubije-abanenga-ko-urubyiruko-rw-u-rwanda-ruzi-perezida-umwe-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)