Tijara Kabendera ari mu gahinda ko gupfusha u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024. Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram, Kabendera yagize ati 'Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rwa Mama wange witabye Imana!"

Yavuze ko gusezera uyu mubyeyi bikorwa uyu munsi ahagana saa munani z'amanywa mu rugo rwa Tijara Kabendera. N'aho kumushyingura ni saa kumi mu irimbi rya Nyamirambo.

Ati 'Kuri uyu wa Gatandatu saa munani z'amanywa turamusezeraho mu rugo iwanjye mu Nyakabanda (Kuri 'Caffe de Nyakabanda').'

Umugore wa Tom Close, Ange Ingabire Tricia yanditse ku rubuga rwe Instagram, akomeza Tidjara wabuze umubyeyi we. Yavuze ko uyu mubyeyi yarangwaga n'ubumuntu, kandi nashidikanya ko nyagasani yamaze kumwakira mu ijuru.

Ati 'Sishidikanya ko ugiye mu Ijuru ahubwo ndibaza uko Tijara Kabendera agiye gusigara ameze! Imana ikwakire Bibi mwiza; warakoze kudukunda. Kabendera Imana igukomeze cyane, turagukunda.'

Tidjara Kabendera yamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika ari mu banyamakuru b'abagore bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere ku ndangururamajwi za Radio Rwanda, kuya 10 Gicurasi 2004. Abantu benshi bamumenye binyuze mu biganiro byubakiye ku myidagaduro n'ibihugura rubanda; akurikirwa n'umubare munini mu biganiro 'Kazi ni kazi', 'Amahumbezi' bya Radio Rwanda n'ibindi.

Papa we Shinani yakoreye ibitangazamakuru bikomeye ku isi nka BBC, Deutschelle Welle, Ijwi ry'Amerika; agakora nk'umunyamakuru udahoraho.

Yicaye ku ntebe ise yicayeho anavugira kuri Radio na Televiziyo by'Igihugu; umubyeyi we yubakiyeho amateka akibukwa. 

Umubyeyi wa Tijara Kabendera yitabye Imana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024

Tijara Kabendera yagaragaje ko umubyeyi we ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145120/tijara-kabendera-ari-mu-gahinda-ko-gupfusha-umubyeyi-we-145120.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)