Ni indirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 9, ikaba yageze hanze tariki 01 Nyakanga 2024. Aba bahanzi bayikoze mu rwego gushima Imana yahaye u Rwanda Umuyobozi mwiza Perezida Paul Kagame ndetse no gusaba Abanyarwanda kuzatora umuyobozi mwiza ubereye u Rwanda mu matora ya Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024.
Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo "Rwanda Shima", Tonzi, Gaby na Theo bumvikana bavuga ko Perezida Kagame ari Intumwa nziza yagejeje u Rwanda kuri byinshi. Baterura bagira bati "Turashima iyamuduhaye, Intumwa Paul yatugejeje kuri byinshi, Rudasumbwa mu kwesa imihigo. Warakoze, warakoze, warakoze cyane."
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na Visi Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, yatangiye asaba u Rwanda n'Abanyarwanda gushima Imana yabahaye Perezida Paul Kagame, ati "Rwanda shima Imana yamuduhaye, Rwanda shima Imana yamuturindiye, yakoze ibyari byarananiranye, ntasanzwe".
Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame, bufasha abanyarwanda gusenga batekanye, ati "Ni we mahitamo y'Abanyarwanda. Twari gusenga gute nta mutekano!, ibiterane byari kuba gute nta mutekano!, amadini, amatorero, abahanzi, twese hamwe nk'abanyarwanda, muze dushime iyamuduhaye".
Gaby Irene Kamanzi Ingabire akurikiraho agashimira Perezida Kagame ku bwa byinshi yagejeje ku banyrwanda birimo umutekano, ikoranabuganga, n'ibindi. Ati: "Niwe Imana yashoboje kunga Ubumwe bw'Abanyarwanda, urukundo rurayoboye, ubumwe buraganje, ikoranabuhanga ku isonga, kwamamaza inkuru nziza byaroroshye".
Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, ashimira Perezida Kagame gushyira umuturage ku isonga, ati "Mbivuge mpereye he, ko ari byinshi bitabarika! Yimakaje ibikorwaremezo bishyira umuturage ku isonga, imiturire myiza n'insengero nziza, ubu u Rwanda ruragendwa bose babireba, RwandAir ziragaruka bose babireba, kandi zikagaruka bose babireba."
Tonzi, Gaby na Theo banashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye gukoreshwa n'Imana agatabara u Rwanda, bat "Warakoze kumvira Imana ugatabara u Rwanda, uri Intare batinya". Aba baramyi babimburiye abandi bahanzi ba Gospel mu gukora indirimbo igaruka kuri Perezda Kagame mu gihe ari kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Bayikoze mu gushimira Perezida Kagame ku bwa byinshi byiza amaze kugeza ku Rwanda. Bayiririmba bambaye imyenda yiganjemo amabara y'ikirango cy'Umuryango FPR-Inkotanyi aryo Umutuku, Umweru n'Ubururu. Gusa ntabwo iyi myenda yanditseho FPR-Inkotanyi, ariko urebereye mu yindi nguni bashyigikiye cyane FPR mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi yavuze ko "iyi ndirimbo ni impano twahaye Muzehe wacu [Perezida Kagame] tumushimira cyane ubuyobozi bwiza, ubwitange yagize akaza kubohora u Rwanda". Yunzemo atu "Nk'abahanzi baririmba Gospel, turashima cyane Imana yamuduhaye nk'impano idasanzwe y'abanyarwanda".
Tonzi yakomeje agira ati "Ni amateka kumara imyaka 30 twiyubaka, umunyarwanda atekanye, ntawe uguhohotera cyangwa aguhora ubwoko bwari bwaramunze Ubumwe bw'abanyarwanda, Muzehe wacu akimakaza ubumwe bw'abanyarwanda, muri gahunda ya 'Ndi umunyarwanda', ibikorwa remezo, uburezi;
Kudushishikariza gusengera ahantu heza hajyanye nigihe, kuba dukora ibitaramo, ibiterane, umuhanzi akiteza imbere ni ubuyobozi bwiza, ibyo kumushimira ni byinshi kandi birivugira ubudasa mu miyoborere aho umuturage aza ku isonga. Ni yo mpamvu dukwiye kumushimira tukanashima Imana yamurinze kandi tuyisaba gukomeza kumuturindira."
Yavuze ko muri iki gihe cy'amatora "birakwiye ko ko tugira uruhare mu kwitorera umuyobozi ukwiriye ukomeza guteza imbere Abanyarwanda, nta wundi rero ibikorwa birivugira, nshishikariza urubyiruko cyane cyane kuzitabira amatora kugira ngo dukomeze gushyira hamwe dutore neza umuyobozi udufasha kubaka u Rwanda twifuza."
Tonzi wamamaye mu ndirimbi "Humura", "Ushimwe" na "Respect" yitiriye Album ye ya cyenda (9), yavuze ko nta mpamvu yo kudatora Perezida Kagame. Ati "Umuyobozi nk'uyu ntasanzwe, tumutore kandi buri wese aharanira kuba umunyarwanda ubereye u Rwanda, urwifuriza ubumwe bw'abanyarwanda, iterambere kuri buri wese, byose rero kubigeraho ni umutekano kandi Muzehe wacu yatweretse ko bishoboka".
Yashimiye Producer Eliel Sando wafashe amashusho y'iyi ndirimbo "Rwanda Shima", ndetse na Camarade pro na Mok Vybz bo mu Umucyo production bayikoze mu buryo bw'amajwi, ati "Imana ibahe umugisha". Yongeyeho ati: "Ndashimira InyaRwanda cyane umusanzu wanyu mu gushyigikira abahanzi kugira ngo ubutumwa bwiza dutanga bugere kuri benshi."
Tonzi, Gaby na Theo, biyongereye kuri Kitoko Bibarwa mu bamaze gukora indirimbo y'ishimwe ku Mana ku bwa Perezida Kagame. Mu ndirimbo "Thank you Kagame", Kitoko yavuze impamvu Kagame ari we ukwiriye u Rwanda. Ati: "Uri impano Imana yaduhaye, amahirwe nk'aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe".
Amushimira kuba yarakuye u Rwanda mu icuraburindi, akanamusaba gukomeza kuyobora u Rwanda. Ati "Warakoze, urashoboye, tuyobore, turi kumwe nawe. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi, none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe niyo ngiro, kirogoya ni umuziro".
Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg, aherutse gutangaza ko nta gushidikanya Perezida Kagame ari we nimero ya mbere mu Rwanda mu kwamamara, ati "Papa Yvan aradufite, ni we 'Superstar', abandi muba muri kwikina, sinzi ibyo muba murimo,..." Yabivuze nyuma yo kubona urukundo Perezida Kagame yerekwa n'abaturage mu bice binyuranye.
Umuryango FPR-Inkotanyi ukomeje kwamamariza mu Turere dutandukanye Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.
Perezida Kagame wiswe 'Intare batinya' na Tonzi, Gaby na Theo, ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyarugenge kuwa 25 Kamena 2024, yasabye Abanyamujyi kuba Intare, ndetse abibutsa ko Intare zibyara intare. Ati 'Ariko twe twarabirenze FPR n'abanyarwanda twagize Ingabo z'Intare ziyobowe n'Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z'Intare n'ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk'Intare."
Yavuze ko bigoye cyane gutsinda urugamba mu gihe uyobowe n'Intama, kandi wowe uri intare. Ati "Rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z'Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye'.
Yavuze ko u Rwanda ruba rwarasibwe ku ikarita y'isi iyo hataboneka abiyemeza kurwana urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati "Ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye;
Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga. Urumva mbyombi biri hamwe?. Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda'.
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bakomeje kunga Ubumwe, nawe avuga ko atigeze ahinduka. Ati: 'Nk'uko mutahindutse mukiri ba bandi muri Intare, ntabwo ndahinduka nanjye, ikiza cyabyo rero Intare zibyara Intare, ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu muzakomeze ntituzahindure isura;
Ntituzahindure umuco, Intare ikomeza kuba ari Intare, mwebwe batoya rero mugomba gukomeza kurwana urugamba. Urugamba izo Ntare zirwana rukubiyemo byinshi ni urugamba rwa Politiki, rw'Ubukungu, rw'Ubumwe, n'Iterambere ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye'.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida, Paul Kagame ari kwiyamamariza kongera kuruyobora nyuma y'uko abanyarwanda benshi babimwisabiye. Yabaye Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] kuva mu 2018 kugeza mu 2019 anayobora Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba [East African Community] mu 2018-2021.
Kuri ubu ni we Muyobozi w'Umuryango wa Commonwealth ugizwe n'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza. Kuvana u Rwanda mu icuraburindi, akarubohora akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, bituma abanyarwanda benshi biyumvamo Perezida Kagame n'amahanga akifuza ko abayobora.
Tonzi, Gaby Kamanzi na Theo Bosebabireba bageneye impano Perezida Kagame
Abahanzi bakomeye muri Gospel bahuje imbaraga bakora indirimbo "Rwanda Shima" batuye Perezida Kagame
Tonzi na Gaby bafatwa nk'abahanzikazi b'ibihe byose mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi bari kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi
Tonzi, Gaby na Theo baserukiye abandi baramyi mu gukora indirimbo ivuga ibvigwi Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagenewe impano n'abaramyi Tonzi, Gaby na Theo
REBA INDIRIMBO "RWANDA SHIMA" YA TONZI, GABY & THEO BOSEBABIREBA