Tuyisenge Arsene ijoro ryamubanye rirerire, yageze aho yiyambaza Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba hari umukinnyi utorohewe n'umugoroba w'ejo hashize ku Cyumweru, ni Tuyisenge Arsene wa APR FC wahushije penaliti yatumye iyi kipe itegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma muri iri rushanwa ryaberaga Dar es Salaam muri Tanzania, ejo tariki ya 21 Nyakanga 2024 yari yahuye na Red Arrows yo muri Zambia.

Red Arrows yaje kwegukana igikombe itsinze kuri penaliti 10-9, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Penaliti ya APR FC yahushijwe na Tuyisenge Arsene.

Uyu mukinnyi wagiye muri APR FC avuye muri mukeba Rayon Sports n'ubundi benshi mu bakunzi b'iyi kipe batamwemera, batangiye kumuserereza ku mbuga nkoranyambaga.

Niba yagize umutima ukomeye wo kujya ku mbuga nkoranyambaga, bishobora kuba byamukomerekeje kurushaho kuko nta gushindikanya si we wari wishimiye gutaba bagenzi mu nama.

Kimwe mu bigaragara ko ijoro rishobora kuba ryamubanye rirerire, ni amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagize ati "Imana: Mpa ibiguhangayikishije byose ubundi ujye kuryama."

Bamwe bagiye bamusezerereza ko ahagarariye inyungu za Rayon Sports muri APR FC, abandi bavuga ko n'ubundi nta kintu cyiza cyava muri mukeba.

Reka mbambwire umuntu wavuze ngo Oooh rayon mumbabarire mumbwire nimba yari umufana wa Apr peee ubu rero mugiye gushaka kutwumvishako Arsene nta fan club ya Rayon abarizwamo se

â€" Jef kiz 12 rda (@IhimbazweJ56415) July 21, 2024

Nukuri mumfashe Dushimire uyu mwana udukijije amenyo y'abasetsi

â€" Olivier ishimwe shine_P (@Ishimwe96060368) July 21, 2024

Aduhagarariye neza blue original pic.twitter.com/PTxGP1UcMK

â€" ITUSHI (@Nshimiyima227) July 21, 2024

Intumwa ya rubanda TUYISENGE ARSENE TUGUMA

â€" Dj Vybz El Madiba (@VybzMadiba) July 21, 2024

Kuki umwaku ubaho? pic.twitter.com/8aSbuT7X0X

â€" Olivier Ba (@Olivierbie) July 21, 2024

Miliyoni 30 zikoze ishyano kuva Daresalam kugera Kamembe abantu barumiwe 🤣😂 pic.twitter.com/lXfCZmXwq8

â€" UWIRINGIYIMANA PETER (@PeterUwiringiy2) July 21, 2024

#Tuguma wacu urakoze agahigo kagumyeho

â€" PHILOS ☯️🔯📚 (@Mugabeja42_jean) July 21, 2024

Ubutumwa bwa Tuyisenge Arsene
Ntabwo ijoro ryamubereye rigufi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tuyisenge-arsene-ijoro-ryamubanye-rirerire-yageze-aho-yiyambaza-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)