Ubwo umukandida wa FPR-INKOTANYI, Paul Kagame yasabanaga n'abaturage babarirwa mu bihumbi 450 i Busogo mu Karere ka Musanze, yongeye kuburira abanzi bahora batega u Rwanda iminsi, abibutsa ko imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda batazigera bayigeraho.
Umwe mu baturage yahise azamura ijwi, ati:' Abo tuzabavuna', ashaka gusobanura ko abo bagome ntaho bazamenera, kuko Abanyarwanda biteguye kubaha 'isomo' ryo kutavogera u Rwanda, nk'iryo abacengezi n'abandi bagizi ba nabi bahawe, haba aho mu majyaruguru, haba no mu bindi bice by'Igihugu.
Burya rero koko 'bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara'! Ikindi burya nutera ibuye mu gihuru kirimo imbwa nyinshi, ibwejuye uzamenye ko ariyo rifashe.
Uwo muturage akimara kuvuga ati: 'TUZABAVUNA', wa mufatanyabikorwa wa FDLR, INGABIRE Victoire Umuhoza, uzwi cyane ku izina rya'IVU', yihutiye kujya ku muzindaro we' IMBARUTSO YA DEMOKARASI' ukorera kuri YouTube, maze yikoma iyo mvugo ya 'TUZABAVUNA', bigaragaza rwose ko yumva ari mubo iyo mvugo ireba.
IVU avuga ko iyo mvugo ' tuzabavuna' ngo ari ukwimika 'violence' no kutoroherana!
None se Ingabire we, ko ari wowe wabaye umuyobozi wa mbere wa FDLR, ikitwa RDR, watubwira ko uretse umugambi wo kugaruka kugirira nabi u Rwanda n'Abanyarwanda, indi neza mugamije ari iyihe, ku buryo uwategura 'Kubavuna' yaba ahutaje abatagatifu?
Ejo bundi, mu nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, ishyaka ryawe 'FDU-Inkingi' ryareruye rivuga ku mugaragaro ko rigiye 'kurushaho' gushyigikira iterabwoba rya FDLR. Iriya se ni koperative y'ubuhinzi n'ubworozi mushyigikiye, ku buryo uwateganya 'kuyivuna' yaba ahohoteye inzirakarengane zishakiraga kwiteza imbere?
Buriya se igihe mwateraga mu Kinigi mukahica abaturage, mukabakomeretsa, abandi mukabangiriza ibyabo, wari umutambagiro w'isakaramentu, cyangwa amabi mwahakoze niyo yatumye uriya muturage yumva nta kindi mukwiye uretse'kubavuna'?
IVU, jya umenya ko ibikomere by'ubugizi bwa nabi bw'abajenosideri, ushyigikiye, n'ubu bitarakira, maze ureke gukomeza kubitoneka.
Ubuyobozi bw'uRwanda nta gihe butababarira abitandukanya n'ibikorwa by'iterabwoba, bagasubizwa mu buzima busanzwe nk'ubw'abandi Banyarwanda. Abadashaka kumva tuzabavuga, bahwiturwe, nibarenga wa murongo utukura' tubavune'!
The post ' Tuzabavuna' ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere? appeared first on RUSHYASHYA.