Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 ubwo mu Murenge wa Ndego bamamazaga Abakandida-Depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi. Banamamaje kandi Paul Kagame, Umukandida w'uyu Muryango ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Umurenge wa Ndego mu myaka ya 2014, 2015 na 2016 abawutuye bagiye basuhuka bakajya gushakishiriza imibereho mu tundi turere kubera amapfa yaterwaga n'izuba ryinshi. Kuri ubu iki kibazo cyaragabanutse nyuma y'aho Leta ijyanyeyo ibikorwa byinshi byo kuhira, abaturage nabo bakanahabwa imashini nto zibafasha mu kuhira.
Uwimana Marie Alice utuye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Karambi yavuze ko kuhira imyaka byatumye bamenya guhinga urusenda, ibigori byuhiye, ibitunguru n'indi myaka myinshi itandukanye.
Ati 'Ntabwo tukigira inzara ya yindi iva muri Ndego ngo twirirwe twiruka mu zindi Ntara, ibi byatumye twiyemeza gukomeza gushyigikira FPR-Inkotanyi cyane. Gutora twe twararangije, twebwe kuri 15 Nyakanga ni ukujya gusohoza amasezerano, twibereye mu gitaramo ubu turi kubyinira umugeni wacu.'
Ayingeneye Odette utuye mu Mudugudu wa Musenyi we yavuze ko impamvu banejejwe no kongera gutora Paul Kagame ari uko hari iterambere rifatika yabagejejeho.
Ati 'Ndego hari izuba ryinshi, twari dutunzwe no gutashya inkwi tukajya kuzigurisha ariko ubu turahinga tukeza kubera iterambere dukesha Paul Kagame. Kuhira byaradufashije cyane twahuraga n'ibibazo by'izuba ariko ubu ujya mu isoko ugasangamo ibihingwa byinshi bitandukanye na mbere nta kintu kiberagamo.'
Tuyizere Etienne we yavuze ko gutora Paul Kagame ari ukumushimira ku bikorwaremezo byiza byinshi amaze kubagezaho. Yavuze ko uretse ibikorwa byo kuhira hari amashuri, amavuriro n'ibindi byinshi begerejwe kuburyo ari ibintu byo kwishimira cyane.
Habarurema Jean Claude uvura amatungo we yavuze ko mu bintu yishimira biri mu Murenge wa Ndego harimo isoko rya Kibare ribahuza n'igihugu cya Tanzania. Yavuze ko abantu benshi bakundaga gusuhuka kubera izuba ryinshi ariko kuri ubu byacitse biturutse ku bikorwa byinshi byo kuhira bafite.
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abanyamuryango benshi bafite amarangamutima bitewe n'ibikorwa byinshi by'iterambere bazaniwe na Paul Kagame. Yavuze ko bakurikije uburyo abaturage bishimiye iterambere bagejejweho bibaha icyizere ko Umukandida wabo azatsinda amatora.
Yasabye abaturage kandi kuzitabira amatora ari benshi kandi bakazinduka cyane, bagatora neza Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse bakanagirira icyizere uyu Muryango mu matora y'Abadepite.