U Bubiligi: Guhera umwaka utaha uzongera gucuruza itabi azafungwa umwaka anatange amande - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe ku wa 09 Nyakanga 2024, 7 sur 7 yatangaje ko nta guriro na rimwe rizaba ryemerewe gucuruza itabi ry'amoko yose ririmo n'irinywebwa hifashishijwe utwuma tw'ikoranabuhanga (e-cigarettes).

Intego y'u Bubiligi mu gufata icyo cyemezo ni ukugabanya cyane inywebwa ry'itabi cyane cyane mu rubyiruko. Zimwe mu ngamba zatangiye gushyirwaho muri iki gihugu ni ukuzamura ibiciro by'itabi, ndets bikaba biteganyjwe ko mu 2025 mu duce twinshi mu Bubiligi bitazaba byemewe kutunyweramo itabi.

Ikigo Cancer Foundation gikumira Indwara ya Kanseri, kigaragaza ko 24% by'Abaturage b'u Bubiligi banywa itabi, 19% muri bo bakarinywa buri munsi.

Iki kigo kigaragaza ko ikibabaje ari uko Indwara ya Kanseri yibasira abantu nk'imwe mu ngaruka zo kunywa itabi kandi bishobora kwirindwa. Kinakomoza ku kuba Ababiligi 40 bapfa buru munsi bazize kunywa itabi, abasaga 300,000 bakazahazwa n'indwara zituruka ku kunywa itabi.

Perezida w'Ihuriro VapeBel ribarizwamo abacuruzi b'itabi rinywebwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Felix Rijkers, yavuze ko uyu mwanzuro w'u Bubiligi atari mwiza, ashingiye ku kuba iryo tabi bacuruza ngo rigira uruhare mu gufasha abakuze babaswe n'itabi bakaba barireka, none bikaba bigiye kubabera bibi kurushaho.

Iri huriro kandi rivuga ko nk'amaguriro azobereye mu bijyanye ni gucuruza iryo tabi atakabaye ajya mu mubare w'azafatirwa uwo mwanzuro, rishingiye ku kuba yo mbere yo kurigurisha hari ibyo abanza kwitahio birimo kubaza umuguzi imyaka y'amavuko afite.

VapeBel kandi igaragaza ko iki cyemezo nikiramuka gikurikijwe kizahungabanya amaguriro 300 ndetse abagera kuri 700 batakaze akazi. Gusa rigaragaza ko rifite icyizere ko icyo cyemezo cyakongera kwigwaho leta igahindura umugambi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-guhera-umwaka-utaha-uzongera-gucuruza-itabi-azafungwa-umwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)