U Busuwisi: Abanyarwanda bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byabereye ku cyicaro Gikuru cy'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Byitabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo ndetse n'imiryango mpuzamahanga i Genève, Abanyarwanda batuye mu u Busuwisi ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi ndetse no mu Muryango w'Abibumbye i Genève, James Ngango, yagarutse ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka mu myaka 30 ishize, anashima ubutwari, umurava ndetse no gukunda igihugu byaranze ingabo za RPA, zakuye u Rwanda mu icuraburindi zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Ku ya 4 Nyakanga 1994, ingabo z'Umuryango FPR-Inkotanyi, zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo Abanyarwanda bongera kugira icyizere cy'ejo hazaza, biteza imbere, bubaka u Rwanda tubona none. Iyi ntsinzi ntiyarokoye ubuzima bwa benshi gusa, ahubwo yahaye amahirwe buri Munyarwanda yo kugira uruhare mu kwiyubaka ndetse no kubaka Igihugu."

Ambasaderi Ngango yanagarutse kandi ku rugendo rutari rworoshye rwagejeje u Rwanda ku bumwe bw'Abanyarwanda, ukwihesha agaciro ndetse n'iterambere mu myaka 30 ishize.

Yagize ati 'Nyuma y'imyaka 30 rubohowe ingoyi y'amacakubiri, u Rwanda kuri ubu ruri mu bihugu biza ku isonga muri Afurika mu kugira icyerekezo cy' iterambere rirambye mu nzego zinyuranye, cyane cyane mu ishoramari, ubukerarugendo, ubuvuzi, uburezi n'ahandi.'

Yakomeje asaba abitabiriye ibyo ibirori gusura no gushora imari mu Rwanda igihe icyo ari cyo cyose, anabatumira ku kwitabira shampiyona y'Isi y'umukino wo gusiganwa ku magare mu 2025, izakirwa n'u Rwanda kuva ku ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rikomeye ku Isi rizaba ribereye mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Muri ibyo birori kandi, hanasojwe imurikagurisha ry'ibihangano byiswe "Fierce Femmes" ryaberaga muri Gallery Brulhart i Genève, rikaba ryarateguwe na Kakizi Jemima, mu rwego rwo kugaragaza ibihangano by'abahanzi b'Abanyarwandakazi batanu ari bo Cynthia Butare, Odile Uwera, Teta Chel, Crista Uwase, na Miziguruka.

Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, binyuze mu bikorwa by'ubugeni.

Kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30 ni uguha agaciro ubutwari bw'abahagaritse Jenoside, hizihizwa ubudacogora bw'Abanyarwanda ndetse hanashyigikirwa ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, iterambere no kwigira.

Byari ibyishimo ku bitabiriye ibyo birori
Ambasaderi Ngango James yakira abitabiriye ibyo birori
Umuhamirizo w'Intore uri mu byasusurukije abitabiriye uyu muhango
Muri ibyo birori habayeho umwanya wo kugaragaza umuco nyarwanda
Muri ibyo birori kandi hasojwe imurikagurisha ry'ibishushanyo byakozwe n'Abanyarwanda
Urubyiruko narwo ruri mu bitabiriye ibi birori
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'u Rwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora
Amb. Ngango yashimye abitabiriye ibi birori
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus (uwa gatatu uturutse iburyo) uyobora OMS ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuhamirizo w'Intore uri mu byasusurukije abitabiriye uyu muhango
Muri ibyo birori habayeho umwanya wo kugaragaza umuco nyarwanda

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-busuwisi-abanyarwanda-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)