U Butaliyani bwahaye u Rwanda miliyoni 50 z'ama-Euro yo gufasha imishinga yo kurengera ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w'imari n'igenamigambi w'u Rwanda, Murangwa Yusuf, na Minisitiri w'ibidukikije n'umutekano w'ingufu w'u Butaliyani, Pichetto Gilberto, kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024.

Ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cy'u Butaliyani gishinzwe umutekano w'ingufu gitera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika irengera ibidukikije, ikazafasha u Rwanda muri iyo mishinga.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimangiye akamaro k'aya masezerano.

Yagize ati 'U Rwanda rwashyize ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku isonga muri gahunda z'iterambere nk'uko bigaragazwa n'umusanzu twiyemeje ku rwego rw'igihugu mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya kwangiza ibidukikije kuko biri mu byangiza ikirere, bityo rero aya masezerano twasinye uyu munsi azagira uruhare runini muri iki gikorwa kizatwara asaga miliyoni 11 z'amadolali.'

Minisitiri w'ibidukikije n'ingufu z'umutekano w'u Butaliyani, Pichetto Gilberto, yavuze ko u Butaliyani buzakomeza gukora uko bushoboye ngo bushyireho uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije ku mugabane wa Afurika bafatanyije n'u Rwanda.

Yakomeje avuga ko bazashora amafaranga mu mishinga igamije guhangana n'ibyo bibazo ku mugabane wa Afurika.

Iyi nkunga iri mu mushinga mugari uterwa inkunga n'ibigo bitandukanye byo ku isi birimo Banki y'isi nibindi bigo by'i Burayi n'ikigega mpuzamahanga cy'imari ufite agaciro k'agera kuri miliyoni 319 $ mu masezerano yiswe 'resilience and sustainability Facility' cyagiranye n'u Rwanda mu 2022 agamije gufasha imishinga irebana no kurengera ibidukikije n'iterambere ry'i gihugu muri rusange.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-butaliyani-bwahaye-u-rwanda-miliyoni-50-z-ama-euro-yo-gufasha-imishinga-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)