U Rwanda mu bihugu biri mu mushinga w'ubwikorezi mu ruzi rwa Nil binyuze mu mugezi w'Akagera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu umushinga wiswe VICMED uzagirwamo uruhare n'ibihugu byungukira kuri uwo mutungo kamere w'amazi haba ku Kiyaga cya Victoria n'Uruzi rwa Nile.

Birimo u Rwanda nk'ibisanzwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Misiri ari na yo iri kugiramo uruhare runini, Ethiopia, Kenya, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

Umushinga witezweho koroshya ubwikorezi mu gihe waba ukunze, no kugabanya ikiguzi bisaba, byagera ku bihugu bidakora ku nyanja amazi akabyara amavuta.

Ubwikorezi buvugwa aha ni ukwifashisha ubwato buva ku byambu by'Inyanja ya Méditerranée bikaza mu Karere, bikaba n'uko ku bicuruzwa byoherejwe mu mahanga hagati y'ibyo bihugu cyangwa ku wundi mugabane, ubwo bwato bunyuze muri Nile.

Uwo mushinga uramutse ukunze, wafasha cyane ibyo bihugu bikora ku Kiyaga cya Victoria n'Uruzi rwa Nil kuko ubwo bwikorezi bwifashisha amazi buhendutse cyane kurusha ubwo mu kirere.

Imibare igaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bushobora gukuba inshuro zigeze ku icumi ubwo mu mazi, mu gihe ubwo ku butaka bwo bukuba inshuro zigera kuri eshanu ubwo mu mazi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizungukira byuzuye cyane muri uwo mushinga kuko ubusanzwe rukoresha icyambu cya Mombasa muri Kenya kiri mu ntera ya kilometero 1680, unyuze mu muhora wa ruguru n'icya Dar es Salaam kiri mu ntera kilometero 1480.

Ushobora kumva bidashoka, nyamara ku minsi ishize ubwo Abanyarwanda baba mu Misiri bizihizaga isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Minisitiri wa Misiri Ushinzwe Ibikorwa byo kuhira, Prof. Hani Sewilam yarabishimangiye.

Ubwo yagaragazaga inyungu u Rwanda n'igihugu cye bisangiye, yavuze ko 'U Rwanda nk'umufatanyabikorwa muri uyu mushinga wa VICMED rwagize uruhare mu biganiro byo kuwushyira mu bikorwa.'

Yagaragaje ko 'Itsinda ry'abahanga b'Abanya-Misiri baje no mu Rwanda baganira na bagenzi babo, bashaka kureba uko n'Umugezi wa Akagera umena mu Kiyaga cya Victoria na wo washyirwa mu mushinga.'

Minisitiri Prof. Sewilam yagaragaje ko bamaze kubona inkunga iturutse muri Banki y'Amajyambere ya Afurika, BAD izafasha mu kwiga uko uwo mushinga washyirwa mu bikorwa.

Ni umushinga mugari cyane kuko igice cya kabiri cy'inyigo yonyine kizatwara 2.100.000$ (arenga miliyari 2,7 Frw).

Nibura 95% byayo yatanzwe na BAD binyuze mu mushinga wayo ushinzwe gutera inkunga ibikorwaremezo, NEPAD-IPPF.

Hafi 5% gasigaye ko kazatangwa na Misiri n'abafatanyabikorwa bayo, mu kwiga kuri uwo mushinga uzafasha mu bwikorezi bw'abantu n'ibintu.

Iyo ngengo y'imari yabonetse izafasha mu kwiga neza ibijyanye n'uburyo amazi ya Nil agenda, aho ava, ingano yayo mu bugari n'uburyo angana ugana mu bujyakuzimu n'ibindi byakoroshya ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga.

Imbanzirizamushinga yasojwe mu 2015, itwaye arenga ibihumbi 500$ byatanzwe na Misiri, inyingo ya mbere irangira mu 2019 itwaye ibihumbi 650$ byatazwe na BAD

Biteganyijwe ko kugira ngo VICMED ishyirwe mu bikorwa, mbese ubwato bwa mbere bunyure muri Nil buje mu Karere bizasaba miliyari 12$.

Uretse VICMED, mu 2018, byatangajwe ko Guverinoma y'u Rwanda yari iri gushaka impuguke zizayifasha gukora inyigo ya nyuma igaragaza inyungu zo gukoresha na none Umugezi wa Akagera nk'inzira yajya inyuzwamo ubwato butwaye ibicuruzwa.

Uyu mugezi u Rwanda byoroshye kugera ku kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania.

Muri uwo mushinga, u Rwanda rwateganyaga kubaka icyambu i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare ku nkuka z'Akagera.

Inzobere mu bwikorezi zigaragazaga ko ibyo bicuruzwa binyujijwe mu Kiyaga cya Victoria byagabanyaho 30% y'igiciro cy'ubwikorezi busanzwe.

Uruzi rwa Nil ni rwo rurerure ku Isi aho rufite uburebure bw'ibilometero 6650
Hari gushakwa uko Uruzi rwa Nil rwaba inzira ihuza Inyanja ya Méditerranée n'Ikiyaga cya Victoria



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mushinga-w-ibihugu-birimo-u-rwanda-wo-guhuza-ikiyaga-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)