U Rwanda na Koreya y'Epfo byasinye amasezerano ya miliyari 1$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano azamara imyaka ine kugeza mu 2028, akaba azagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere, NST2.

Aya masezerano asimbura ayo ibihugu byombi byari byasinye mu 2022 yari afite agaciro ka miliyoni 500$, aho byateganywaga ko azarangira mu 2026.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko kubera umubano mwiza w'ibihugu byombi hatategerejwe ko amasezerano ya mbere arangira, bituma byemezwa ko ayo masezerano yongererwa ingufu.

Minisitiri Murangwa yavuze ko nko mu bwikorezi aya masezerano azafasha mu kubaka imihanda, mu buzima agafasha mu guteza imbere uru rwego kugira ngo rurusheho gutanga serivisi zinoze hubakwa n'ibikorwaremezo by'ubuvuzi nk'Ibitaro bya Muhororo n'ibindi.

Yavuze ko mu burezi azafasha kubakira ubushobozi Abanyarwanda mu by'ubumenyi n'Ikoranabuhanga, guteza imbere amashuri y'imyuga n'ibindi bizatuma gahunda y'u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi yihutishwa.

Ati 'Guverinoma y'u Rwanda irajwe ishinga no kunoza ndetse no guha imbaraga ubufatanye bw'ibihugu byombi. Twizeye ko aya masezerano ashingiye kuri iriya gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere azatanga umusaruro ufatika.'

Yongeyeho ko "Ubufatanye bw'u Rwanda na Koreya y'Epfo bujyanye na gahunda y'iterambere ya NST kandi bugira uruhare mu guteza imbere ubushobozi bw'Abanyarwanda binyuze mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, gukwirakwiza ikoranabuhanga ndetse n'ibindi."

Yongeyeho ko aya masezerano yasinywe uyu munsi atanga icyizere cy'uko u Rwanda ruzagera ku ntego zarwo zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda, Jeong Woo Jin yatangiye yifuriza u Rwanda umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro 30, anashimira intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abautsi, bigizwemo uruhare 'n'abantu batandukanye baba abikorera, ubuyobozi, n'Abanyarwanda muri rusanze.'

Yavuze ko iyi nkunga izatangwa binyuze mu Kigega kigamije Ubutwererane mu Iterambere ry'Ubukungu 'Economic Cooperation Development Fund, ECDF.'

Amb Jin yavuze ko yizera adashidikanya ko 'n'aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze muri ECDF ari umusingi mwiza mu gukomeza kwagura imikoranire iri hagati y'ibihugu byacu, ikagera ku rundi rwego.'

Uyu Muyobozi yavuze ko ubwo muri Kamena 2024, iki gihugu cyifuza kwagura umubano n'ibihugu bya Afurika, ari no muri urwo rwego cyagiranye Inama n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika izwi nka 'Korea-Africa Summit', Inama yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Ati 'Bimpa icyizere ko hari inzego nyinshi ibihugu byombi bigomba gufatanyamo, cyane cyane bishingiye ku gukomeza ubufatanye bwari busanzwe nko mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, kubaka ibikorwaremezo n'ibindi.'

Imyaka 61 y'umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Koreya y'epfo irashize, kuko watangiye mu 1963.

Mu 2010 ni bwo uwo mubano wongereyemo ikibatsi nyuma y'uko u Rwanda rufunguye Ambasade yarwo i Seoul mu 2009 na Koreya iyishinga i Kigali mu 2011, ibyafashije ko imishinga ibihugu byombi bifitanye yihutishwa.

Guverinoma y'u Rwanda na Koreya y'epfo byasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$ azafasha u Rwanda guteza imbere imishinga itandukanye
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 1$ izatangwa na Koreya y'Epfo izafasha u Rwanda mu guteza imbere gahunda yarwo yo kwihutisha iterambere rishingiye ku bumenyi
Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda Jeong Woo Jin yijeje ubufatanye bwisumbuye hagati y'igihugu cye na Guverinoma y'u Rwanda
Umuhango wo gusinyana amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Koreya y'epfo witabiriwe n'abayobozi ku mpande zombi

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinyanye-na-repubukika-ya-koreya-amasezerano-ya-miliyari-1

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)