U Rwanda na Rio Tinto mu bufatanye bushya mu kubona amabuye y'agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Mutarama 2024 nibwo u Rwanda na Rito Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu ntara y'Uburengerazuba.

Kuri iyi nshuro mu itangazo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB rwashyize hanze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2023, rigaragaza ko uyu mushinga mugari uzakora mu mpande nyinshi z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, birangajwe imbere no kuyashaka.

3Ts ni uburyo buvunaguye bukomatanya amabuye y'agaciro y'ubwoko butatu burimo nka tin akomoka kuri gasegereti iyo yatunganyijwe, aya tungsten akomoka kuri wolfram na yo yatunganyijwe na tantalum akomoka kuri coltan.

Muri uyu mushinga kandi hazakorwa ibikajyanye no gushaka andi mabuye y'ubundi bwoko ari mu butaka bw'u Rwanda.

Rio Tinto ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873.

Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Kigira abakozi barenga ibihumbi 46 mu Isi, kigakorera mu bihugu 35 ku Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Canada, Afurika y'Epfo, Nouvelle-Zélande, Mongolia, Madagascar, Iceland n'ibindi.

Gicukura amabuye y'ubwoko burimo Zahabu, Umuringa, Diyama, Scandium, Aluminum, umunyu, Lithium, n'andi kandi cyifashisha ibikoresho bihambaye bitahura aho aherereye n'ibigifasha kuyacukura.

Iki kigo kiri ku masoko y'Imari n'Imigabane y'ibihugu bikomeye nk'irya Londres mu Bwongereza, irya Australia n'irya New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

U Rwanda rwashyizeho gahunda y'igihe kirekire yo kuzamura umusaruro ukomoka ku mabuye y'agaciro, ukava ku ruhare rwa 3% rugira ku musaruro mbumbe w'igihugu, no guha akazi abarenga ibihumbi 72 barukoramo ubu. Ikoranabuhanga ni ryo ryishingikirijweho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka bw'u Rwanda bubumbatiye amabuye afite agaciro byibuze ka miliyari 150$, ikibazo kikaba uburyo bugezweho bwo kuyavanamo uko yakabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyakora rumaze kugerageza kuko ubu rufite inganda zitunganya ayo mabuye zirimo nk'urwa gasegereti rwa Luna Smelter n'urutunganya zahabu rwa Gasabo Gold Refinery Ltd.

Uruganda rw'u Rwanda rutunganya zahabu mu zikomeje kongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda

Mu mezi ashize kandi mu Karere ka Bugesera huzuye uruzajya rutunganya Coltan rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za Coltan mu kwezi. Rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 20$.

Ibyo byatumye umusaruro wiyongera kuko nk'amabuye y'agaciro rwohereje mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, bigaragaza izamuka rya 43.0%

Muri Mata 2024 Ikigo cya Ecofin Agency cyatangaje ko mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan zipima toni 2.070 birushyira ku mwanya wa mbere ku Isi mu kohereza nyinshi, mu gihe RDC ya kabiri yohereje toni 1,919.

Uretse amabuye ya 3Ts na zahabu atunganyirizwa mu Rwanda ndetse biteganywa ko ingano yayo iziyongera, u Rwanda rurateganya no gutangiza uruganda rwa lithium mu bihe bitarambiranye nyuma yo kubona agaciro k'ayo mabuye nyamara yarirengagizwaga.

Rio Tinto izazana ubunaribonye n'ikoranabuhanga ryo gushaka, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro bikorwa ku rwego mpuzamahanga.

Izabuhuza n'uko mu Rwanda bikorwa, hanyuma hashyirweho umurongo ngenderwaho mushya w'uko ubucukuzi buvuguruye bwakorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yavuze ko ari intambwe ikomeye gufatanya na Rio Tinto muri uyu mushinga ukomeye.

Yavuze ko ubwo bufatanye bugiye kuzamura urwego rw'ubucukuzi bw'u Rwanda, ibitanga icyizere ku iterambere ry'ubukungu bigizwemo uruhare n'ikoranabuhanga ryisumbuye.

Ati 'Turajwe ishinga no guteza imbere uyu mushinga kugira ngo ugere ku ntego yawo.'

Ni ibyashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Rio Tinto rishinzwe gutahura ahari amabuye y'agaciro witwa Dave Andrews wavuze ko 'turajwe ishinga no gukorana n'u Rwanda mu gutahura ahari amabuye y'agaciro hose mu Rwanda.'

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kuvumbura ibice bishya birenga 52 byagaragaye ko birimo amabuye y'agaciro, imirimo ikurikiyeho ikaba iyo kumenya neza ingano n'ubwoko bwayo.

LuNa Smelter ni uruganda rukumbi rutunganya gasegereti u Rwanda rufite
U Rwanda mu bihugu bya mbere bikungahaye kuri coltan nyinshi ndetse nziza mu Isi
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bushya na Rio Tinto bwo gutahura amabuye y'u Rwanda aho aherereye hose
Rio Tinto igira abakozi barenga ibihumbi 46 mu Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-rio-tinto-mu-bufatanye-bushya-bwo-gutahura-indiri-y-amabuye-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)