U Rwanda ni igisobanuro cy'ubumwe n'ubwiyunge bwuzuye - Alice Wairimu Nderitu wa Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora nubwo bimeze bityo, Umuryango Nyarwanda watsinze igitego gikomeye cyane cyo kongera kwiyubaka, ubumwe n'ubwiyunge bugashyirwamo imbaraga ndetse bigatuma ibikorwa by'iterambere bishoboka muri rusange.

Uru rugendo ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga igamije kurebera hamwe uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka, uruhare rw'ubumwe n'ubwiyunge muri uru rugendo, uruhare rw'ubutabera ndetse n'uburyo bwo gukomeza gushyigira amahoro nk'ipfundo ry'imibereho myiza.

Ni Inama yateguwe yateguwe n'Umuryango ugamije kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Kaminuza ya Tufts, Minisitiri y'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu n'abandi bafatanyabikorwa.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, niwe watangije iyi Nama ku mugaragaro, avuga ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu rugendo rw'Ubumwe n'ubwiyunge, ashimangira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahisemo kutihorera.

Ati 'Nyuma yo guhagarika Jenoside, Abanyarwanda banze kwihorera, bahitamo ubumwe, ubutabera bugamije kubaka ndetse no kubana, ndetse bari baranyuze mu bihe bigoye cyane bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibikomere yasize.'

Yongeyeho ati 'Twahisemo gukosora amakosa yakozwe mu bihe byashize, atari uko byari byoroshye, ahubwo byari ngombwa kugira ngo twiyubakire Igihugu kitubereye, kibereye inshuti zacu n'Isi muri rusange.'

Ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwatumye abatuye Isi bongera kwibuka ubushobozi bwa muntu mu gukora ibyaha, icyakora nanone ubushobozi bw'Abanyarwanda bongeye kubana nyuma y'ayo mateka akomeye, ni ikimenyetso cy'ubushobozi bwa muntu mu kwiyubaka, nk'uko Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yabigarutseho.

Ati 'Hashize imyaka 30 kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ibi bitwibutsa ubushobozi abantu basanzwe bashobora kwigiramo bwo gukora ikibi, ariko nanone bikatwibutsa ubushobozi bwa muntu mu gukira ibikomere no kugana inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.'

Yatanze urugero rw'imiryango yasuye, agasanga yarababariye abayiciye muri Jenoside, asobanura ko urwo rwego rw'ubumwe n'ubwiyunge bigira u Rwanda isomo ku yandi mahanga, ati 'U Rwanda ni icyitegererezo ku rwego rw'Isi, ndetse ni igisobanuro cy'ubumwe n'ubwiyunge bwuzuye.'

Yashimangiye ko ibi ari umusaruro w'uburyo u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo, nyuma yo gutereranwa n'amahanga, ati 'Ubwo u Rwanda rwatereranwaga n'amahanga, rwafashe icyemezo icyemezo cyo kwifashamo ibisubizo, rushyiraho uburyo bw'ubumwe n'ubwiyunge ku buryo twese tuza kubwigiraho uyu munsi.'

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyo abantu barebereye akarengane, bituma karushaho gukaza umurego, ashimangira ko 'Ntidukwiriye guhagarara ngo turebere akarengane aho ari ho hose, kuko bizatuma gakwirakwira aho ari ho hose.'

Ambasaderi wa Suède, Johanna Teague, yagarutse ku masomo amahanga akwiriye kwigira ku Rwanda, anagaragaza impungenge z'uburyo intambara zikomeje kuba hirya no hino ku Isi kandi zikamara igihe kirekire, kandi ibi bikaba ari ikibazo gikomeye ku mutekano w'Isi muri rusange.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, niwe watangije iyi Nama ku mugaragaro
Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko kwiyubaka u Rwanda ari urugero rw'uko ubumwe n'ubwiyunge bushoboka
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyo abantu barebereye akarengane, bituma gafata umurego
Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bitabiriye iyi Nama
Ambasaderi wa Suède, Johanna Teague, yagarutse ku masomo amahanga akwiriye kwigira ku Rwanda, anagaragaza impungenge z'uburyo intambara zikomeje kuba hirya no hino ku Isi
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha, yari yitabiriye iyi Nama Mpuzamahanga
Iyi Nama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi

Amafoto: Niyonzima Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ni-igisobanuro-cy-ubumwe-n-ubwiyunge-bwuzuye-alice-wairimu-nderitu-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)