U Rwanda rukeneye miliyari 11$ azakoreshwa mu kugabanya 38% by'umwuka uhumanya ikirere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu mishinga minini rufite ni uko mu 2030, u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya 38% by'umwuka wangiza ikirere rwohereza mu kirere, rukeneyemo miliyari 11$, Minisiteri y'Ibidukikije iteganya imishinga myinshi mu kubungabunga ibidukikije n'umutungo kamere.

Ni gahunda igamije kubungabunga ibidukikije, byasugira na byo bikabyazwa umusaruro ya ntego y'iterambere rirambye ikagerwaho n'uru rwego rubigizemo uruhare.

Ni na gahunda Umuryango FPR-Inkotanyi wimirije imbere kuko ugaragaza ko mu myaka itanu iri imbere mu gihe umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu azaba yatowe, ruzateza imbere uru rwego mu mishinga itandukanye.

Mu bizakorwa by'ibanze ni uguteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugakorwa kinyamwuga, ikoranabuhanga ribigizemo uruhare rwa mbere.

Biteganywa ko izo gahunda zizafasha kugira ngo umusaruro uturuka mu bucukuzi ugere kuri miliyari 1,8$ ku mwaka mu 2029 uvuye kuri miliyari 1,1$ uriho uyu munsi.

Ni ibintu bishoboka cyane kuko u Rwanda rukize kuri uwo mutungo, ikibazo kikaba ikoranabuhanga ryifashishwa rikiri hasi, aho utagerwaho wose uko wakabaye ndetse n'uwabonetse umwinshi ukagenda mu myanda.

Uwahoze ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB; Ambasaderi Yamina Karitanyi, yigeze kuvuga ko mu butaka bw'u Rwanda harimo amabuye abarirwa agaciro ka miliyari 150$. Iyo ugereranyije miliyari 1,1$ ziboneka uyu munsi usanga ari igitonyanga mu nyanja.

Ibi bizajyana kandi n'ubushakashatsi bucukumbuye mu gihugu hose kugira ngo hamenyekane ingano, ubwoko n'ubwiza bw'umutungo nyakuri w'amabuye y'agaciro, kariyeri, peteroli na gazi u Rwanda rufite, n'uburyo bwo kuwucunga neza no kuwubyaza umusaruro.

Bizajyana kandi no gukomeza kubahiriza umutekano w'abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, na cyane ko umubare w'ababukoramo uzaba warazamutse ukava ku barenga ibihumbi 70 babukoramo ubu.

Muri iyi myaka itanu iri imbere kandi uburyo bwo gucunga amashyamba hakoreshwa ikoranabuhanga, buzakomeza kunozwa ari na ko hanongerwa ibiti. Muri icyo gihe hazaba hatewe ibiti birenga miliyoni 300 mu gihugu hose.

Birimo ibiti gakondo ibivangwa n'imyaka, ibyera imbuto ziribwa n'ibirimbisha imijyi, bigakorwa hanegerezwa abaturage ingemwe zigezweho kugeza ku rwego rw'akagari.

Imikoreshereze y'ubutaka na yo iri mu bintu bizibandwaho cyane kuko byagaragaye ko iyo umuntu ateshutse uretse kubutakaza ubwabwo, bigira n'ingaruka zishyira ku kubura ubuzima bw'abantu.

Ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 mu bice by'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo bigahitana abarenga 135, byatanze isomo rikomeye, ku buryo muri iyi myaka iri imbere hagaragazwa ko hazihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ijyanye no kurwanya ibiza cyane cyane mu bice by'Amajyaruguru n'Iburengerazuba, n'ahandi hakunda kwibasirwa na byo.

Bizakorwa hongerwa imbaraga n'ubushobozi mu mishinga igamije kubungabunga ibyogogo, kurwanya isuri no kurinda inkengero z'imigezi n'ibiyaga, aho ubuso burenga hegitari ibihumbi 300 buzarwanywaho isuri buvuye ku burenga ibihumbi 130 ubu bumaze gukorwaho amaterasi.

Mu myaka itanu iri imbere kandi ishoramari rirengera ibidukikije kugira ngo hagabanywe imyotsi ihumanya ikerere ku kigero cya 38% rizongerwa, muri wa mushinga u Rwanda rukeneyemo arenga miliyari 11$ ngo ushyirwe mu bikorwa.

Muri gahunda yo kubungabunga ibishanga n'ibiyaga n'inkengero za byo no kubibyaza umusaruro mu buryo butangiza ibidukikije harimo, gushyiraho igishushanyo mbonera gicukumbuye cy'ibishanga mu gihugu.

Ku ikubitiro hazaherwa ku byamaze gukorerwa inyingo nk'ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n'Igishanga cya Nyabugogo.

Ibi bishanga Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA giherutse gutangaza ko bizatwara arenga miliyoni 80$.
Birimo kandi n'Igishanga cya Mukungwa kizatwara miliyari 10 Frw n'ibindi byihutirwa byakorewe inyigo, bikazajya bitunganywa ku buryo biba pariki nk'imwe ya Nyandungu ku bayizi.

Imishinga y'imijyi irengera ibidukikije izashyirwa mu bikorwa haherewe ku wa Green City Kigali, uzasiga hubatswe inzu zizagenerwa abaturage bari hagati y'ibihumbi 170 n'ibihumbi 200.

Uyu munsinga uzubakwa mu Murenge wa Kinyinya uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 600, mu gihe ibikorwaremezo byo bizubakwa kuri hegitari 16, ukazatwara arenga miliyoni 85$.

Ibyo bikorwa byose bizunganira nu kubaka ikusanyirizo rya kijyambere ritunganyirizwamo imyanda ihumanya ikomoka ku binyabutabire no kubaka ubushobozi bw'imicungire y'imyanda ihumanya ikomoka ku binyabutabire.

Umusaruro w'amabuye y'agaciro mu myaka itanu iri imbere uzagera kuri miliyari 1,8$
Biteganyijwe ko ibiti birenga miliyoni 300 bizaterwa mu myaka itanu iri imbere
Kuvugurura ibishanga bigahindurwa parike ni bimwe mu mishinga migari yitezwe mu myaka itanu iri imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-wa-miliyari-1-8-w-amabuye-y-agaciro-ibiti-miliyoni-300-bizaterwa-imwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)