U Rwanda rwemereye Zimbabwe toni 1000 z'ibigori - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cy'ubugiraneza u Rwanda rwakoze kije nyuma y'aho Perezida Mnangagwa aherutse gutangaza ko umusaruro w'ubuhinzi wa 2023/2024 utabaye mwiza bijyanye n'izuba ryavuye cyane rikica imyaka, bituma ababarirwa muri miliyoni zirindwi bashobora guhura n'inzara.

Amakuru ajyanye n'iyi nkunga yatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Frederick Shava, ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, byari byateguwe n'Abanyarwanda baba muri Zimbabwe.

Minisitiri Shava yavuze ko ibi bigori babyiteze mu minsi mike igiye kuza, ashimira ubugiraneza bwa Perezida Kagame, Guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange kubw'icyo gikorwa cyo gushyigikirana.

Ati 'Iki gikorwa cy'ubugiraneza u Rwanda rwakoze ni uburyo bwo kumva neza ubusabe bwa Perezida Mnangagwa, ku bibazo by'amapfa byatewe n'ibiza bya El Nino byabaye mu hagati ya 2023 na 2024.'

Uyu muyobozi yavuze ko Zimbabwe itazigera yibagirwa na rimwe icyo gikorwa gitangaje cyakozwe 'n'abavandimwe bacu b'Abanyarwanda.'

U Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano ukomeye cyane mu nzego zinyuranye, haba mu bya politiki, ubuzima, uburezi, ubukungu n'izindi nzego, Minisitiri Shava akavuga ko nk'uko u Rwanda rwabagiriye neza n'igihugu cye kizabikomeza uko no mu bindi bikorwa.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni yavuze ko umubano w'ibyo bihugu utagaragazwa no kugenderanirana hagati y'abayobozi bakuru gusa, ahubwo bishimangirwa n'amasezerano 26 y'ubufatanye mu nzego zitandukanye nk'ubukungu, uburezi, guteza imbere ingufu n'ubutabera.

Urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda rukomeje gutezwa imbere umunsi ku wundi, aho nko mu myaka irindwi ishize, umusaruro mbumbe ukomoka kuri bwo wavuye kuri miliyari 2.027 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 3.415 Frw Frw bingana na 88% kuko intego yari miliyari 3.888 Frw.

Ibigori biri mu byagize uruhare rukomeye muri uyu musaruro harimo no guteza imbere ibigori, umusaruro wabyo ukaba ugeze kuri toni 508.492 uvuye kuri toni 358.41 zinjizwaga mu myaka irindwi ishize.

Ibyo bijyana no kwituburira imbuto z'ibinyampeke hagabanywa ikiguzi imbuto zatangwagaho zitumizwa hanze, gahunda yatangiye mu 2018.

Muri icyo gihe rwashoboraga nko gutumiza imbuto y'ibinyampeke nk'ibigori, ingano na soya bigera kuri toni ibihumbi 3000, ibyatwaraga agera kuri miliyari 5 Frw buri mwaka.

Kuri ubu ibintu byarahindutse kuko kugeza ubu iyo ngano yatumizwaga hanze, inganda zitubura imbuto mu Rwanda zayikubye inshuro eshatu, aho u Rwanda rushobora kwituburira imbuto ya Soya, ibigori n'ingano zingana na toni 9000.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Frederick Shava yashimiye u Rwanda ku bw'inkunga ya toni 1000 z'ibigori rwemereye igihugu cye
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni yagaragaje ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano uhamye bityo ko ari ngombwa gushyigikirana no mu bihe by'ibibazo
Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bizihije isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemereye-zimbabwe-toni-1000-z-ibigori-byo-guha-abibasiwe-n-ibiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)