U Rwanda rweretse Congo ko ishaka kurutokora yirengagije umugogo uri mu jisho ryayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda batoye Umukuru w'Igihugu n'abadepite tariki ya 14 Nyakanga n'iya 15 Nyakanga 2024 nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu.

Mu kiganiro n'umunyamakuru wa TV5 Monde, Muyaya yatangaje ko amatora yo mu Rwanda yabereye mu muhezo, kandi ngo nta rwego rw'indorerezi rwizewe rwaje kuyakurikirana.

Yabwiye umunyamakuru ati ati 'Mwatweretse amatora yo mu Rwanda yabereye mu muhezo, yarimo abatavuga rumwe n'ubutegetsi babiri bagaruwe. Nabonye indorerezi ya FPR, nabwo ari indorerezi y'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi cyangwa inzego zikomeye z'amatora zizwi. Ibyo byose byerekana imiterere ya politiki ya hariya.'

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Muyaya ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n'amatora byagenze neza, mu mutuzo, mu byishimo kandi umutekano umeze neza mu gihugu.

Yibukije Muyaya ko mu matora ya Perezida wa RDC yabaye mu Ukuboza 2023, habaye ibikorwa by'urugomo, amumenyesha ko mu Rwanda nta kibazo na kimwe cyahabaye, ati 'Nta rugomo rwahabaye.'

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Muyaya ko mu matora yabaye muri RDC, ibikoresho by'itora byibwe hirya no hino, bimwe bisangwa mu nzu z'abanyamuryango b'ishyaka UDPS riri ku butegetsi, ibyumba by'amatora birangizwa, abaturage babuzwa gutora.

Yamwibukije kandi ko muri RDC, Chérubin Okende utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu yishwe arasiwe mu modoka muri Nyakanga 2023, nyuma muri Gicurasi 2024 Umushinjacyaha Mukuru abeshya ko yiyahuye.

Mu gukomeza kwerekana uko RDC yugarijwe n'ibibazo byagizwemo uruhare n'ubutegetsi bwayo, Nduhungirehe yibukije Muyaya ko abasirikare n'abapolisi bo muri iki gihugu batwikwa bazira isura yabo. Yamubwiye ko ibyo bitigeze biba mu Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yagararije Muyaya ko Perezida wa RDC ari umunyarugomo, amwibutsa ko uyu Mukuru w'Igihugu mu 2023 yavugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ko azarasa i Kigali, akure Perezida Paul Kagame ku butegetsi.

Bitandukanye n'ibyavuzwe na Muyaya, Nduhungirehe yagaragaje ko amatora y'u Rwanda yakurikiranywe n'indorerezi z'imiryango itanu: Afurika yunze ubumwe, COMESA, umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC), CEEAC-ECCAS n'uw'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF.

Ati 'Ku kuba 'nta misiyo y'indorerezi yizewe yaje mu Rwanda', i Kigali ubu hari indorerezi zitandukanye zo mu miryango itanu irimo iyo mu karere na mpuzamahanga RDC ibereye umunyamuryango. Ntabwo nari nzi ko guverinoma ya RDC iri mu bihe byahise byo kubura ubwenge n'indangagaciro, kugeza aho igerageza gutesha agaciro imiryango yo muri Afurika ibereye umunyamuryango.'

Komisiyo y'amatora yatangaje ko amatora yagenze neza cyane. Ibi byashimangiwe n'indorerezi zitandukanye zaje kuyakurikirana. Iby'ibanze byavuyemo byerekana ko Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

Muyaya yagaragaje ko amatora yo mu Rwanda yari kugenda neza iyo akurikiranwa n'indorerezi z'Ubumwe bw'Uburayi
Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije Muyaya ibibazo byugarije RDC, guverinoma yabo ikwiye gukemura mbere yo kunenga amatora yo mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yihanije-muyaya-wanenze-amatora-yo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)