Ubuhamya bw'Abatutsi bo muri Congo bahungiye mu Rwanda bwashavuje Intumwa ya Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amafoto Nderuta yashyize ku rukuta rwe rwa X amugaragaza yubitse umutwe, yifashe ku munwa, inyuma ye hari abandi bantu basa n'abafashwe n'ikiniga. Imbere ye hari hicaye abagore bari kurira, bigaragara ko bari bari kumugezaho ubuhamya bw'ubuzima bubi babayemo mbere y'uko bahunga.

Ayo mafoto yayaherekejesheje amagambo agira ati 'Ku munsi w'ejo nasuye inkambi ya Nkamira, icumbikiye impunzi z'Abatutsi bo muri Congo. Inkuru zibabaje numvise z'ibikorwa bibi bakorewe bitewe n'abo baribo, ubwicanyi bwa kinyamaswa, iyicarubozo, gufatwa ku ngufu; byose ntibizamvamo. Ububabare bwabo buzumvwa. Tugomba guharanira ko amahoro n'ituze bigaruka bagataha mu ngo zabo.'

Abanye-Congo bahungira mu Rwanda basaba ubuhungiro kuva mu mpera z'umwaka wa 2022, bahunze ihohoterwa bakorerwa bitewe n'uko ari Abatutsi. Ubuyobozi bwa RDC buvuga ko abo bantu atari abenegihugu, bukabamenesha. Bamwe barishwe, abandi barafungwa, ababashije gukiza amagara yabo bahungira mu Rwanda.

Bibarwa ko abarenga ibihumbi 14 bamaze guhungira mu Rwanda kuva umwuka mubi wakongera kwaduka muri icyo gihugu. Impunzi zose z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda zimaze kurenga ibihumbi 135.

Abagore b'Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda, bafashwe n'ikiniga ubwo bavugaga ubuzima bubi babayemo
Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yasuye inkambi ya Nkamira ahava ashenguwe n'inkuru yumvise



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-ububabare-bw-abatutsi-bo-muri-congo-bahungiye-mu-rwanda-bwashavuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)