Ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, umuco n'amateka mu byo u Rwanda rwakwigira kuri Jordanie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jordanie ni kimwe muri ibyo bihugu biri gufatanya n'u Rwanda muri uru rugendo, na cyane ko ari Igihugu gifite byinshi u Rwanda rukeneye mu rugendo rurimo rw'iterambere.

Itsinda ry'Abanyarwanda riherutse kugirira urugendo muri icyo gihugu, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho gufatanya mu rugendo rw'iterambere, cyane cyane mu nzego z'ingenzi zirimo ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n'izindi.

Mu bagiye muri urwo rugendo harimo abo mu rwego rw'ubuzima, uburezi, Iyobokamana, ubukerarugendo, itangazamakuru n'abandi batandukanye.

Ni urugendo rwabaye umwanya mwiza wo kuganira hagati y'impande zombi, aho abavuye mu Rwanda batembereye ibice bitandukanye bya Jordanie, bakabasha kubona ibanga iki gihugu gikoresha rituma kiba icya mbere mu kugira urwego rw'ubuzima ruteye imbere kurusha ibindi bihugu mu Burasirazuba bwo Hagati.

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye uru ruzinduko barimo Umuyobozi wa Rwanda Tours and Travel Association, Keza Nadia, wavuze ko uru rugendo rwabaye amahirwe akomeye yo kwigira kuri iki gihugu, ari nako berekana ibyiza by'u Rwanda n'amahirwe y'ishoramari ruhishe.

Ati 'Twe nk'abakora ibijyanye n'ubukerarugendo, twishimiye kugirana ibiganiro na bagenzi bacu, kuko bizadufasha mu guteza imbere ubufatanye, haba mu guhanahana abakiliya n'ibindi.'

Iri tsinda kandi ryakomeje gusura ibikorwa bitandukanye, ndetse n'ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu cya Jordanie, harimo ahitwa Petra mu majyepfo y'iki gihugu, Aqaba, ndetse n'ahandi.

Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi, yagarutse ku ruhare rw'ubukerarugendo muri Jordanie, ashimangira ko ari urwego Igihugu cyateje imbere, umurongo n'ubundi u Rwanda rwafashe.

Ati 'Jordanie ni igihugu cy'ubugeni, nk'ikibumbano cy'umuntu cya mbere kimaze igihe kinini ku Isi, cyavumbuwe mu Mujyi wa Amman (Umurwa Mukuru wa Jordanie).'

Yashimangiye ko nubwo Igihugu cyabo kitagira peteroli nyinshi, amateka n'umuco wacyo ari byo gishyira imbere nk'isoko y'ubutunzi bwacyo.

Ati '14% by'umusaruro mbumbe wa Jordanie uturuka mu bukerarugendo kandi iyi mibare iri kwiyongera. Icya kabiri, Jordanie nta mutungo kamere nka peteroli igira, ariko nanone, Jordanie ni Igihugu gikungahaye cyane mu mateka n'umuco, ari nabyo bizatubera peteroli yacu mu bihe biri imbere. Ubu ni ubutunzi butazata agaciro, ahubwo kazakomeza kwiyongera.'

U Rwanda narwo ni Igihugu cyashyize imbere kwishakamo ibisubizo gikoresheje amahirwe gifite, nubwo kidasanzwe gifite umutungo kamere mwinshi.

Muri bimwe u Rwanda rushaka gukora ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, nk'ubwabera i Kibeho, ahabereye amabonekerwa, hakaba hakunze gukurura imbaga y'abantu, ariko ibikorwa byo kuhatunganya ku buryo hakorerwa ubukerarugendo bwagutse bikaba bitaratera imbere cyane.

Umuyobozi Wungirije w'Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, yavuze ko hari byinshi bashobora kwigira kuri Jordanie, na cyane ko ari Igihugu cyateye imbere muri uru rwego.

Gusa yavuze ko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora niba rwifuza guteza imbere ubu bukerarugendo.

Ati "Dufite urugendo rwo gukora. Kibeho ni iy'ejo bundi [imaze igihe gito]. Twize byinshi, kwakira abantu, kwereka abantu uko bitwara igihe bageze ahantu hatagatifu, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Ntabwo umwana avuka ngo yuzure ingobyi, bagize urugendo, natwe dushobora kubigiraho, bitewe na byinshi bagezeho, natwe tukagira ibyo tugeraho, Kibeho igakomeza igatera imbere, ikaba ahantu abantu bose bahurira kandi bakagira icyo batahana."

Jordanie ni Igihugu cyateye imbere cyane mu bijyanye n'ubukerarugendo, aho uru rwego rutanga akazi ku baturage barenga ibihumbi 50 mu buryo butaziguye, ariko muri rusange abarenga ibihumbi 150 bakaba bashobora kubona akazi mu buryo buziguye.

Iki gihugu cyari cyinjije miliyari 7.2$ avuye mu bikorwa by'ubukerarugendo, angana na 15.8% by'umusaruro mbumbe w'icyo gihugu muri icyo gihe. Ni mu gihe impuzandengo y'umusaruro mbumbe wa Jordanie mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse na Afurika y'Amajyaruguru, ari 5.3% gusa, ibyerekana imbaraga Jordanie yashyize mu kuzamura urwego rw'ubukerarugendo muri rusange.

Mu 2019, Jordanie yari yakiriye abakerarugendo bagera kuri miliyoni 4,4.

Muri rusange, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana muri Jordanie buri mu byiciro bibiri, harimo ubushingiye ku Idini rya Islam ndetse n'Idini rya Gikirisitu. Hejuru ya 90% by'abatuye iki gihugu ni Abayisilamu, mu gihe abari hagati ya 4% na 5% ari Abakirisitu.

Mu bice bikunze gukurura abakerarugendo, harimo nko mu Kibaya cya Betaniya, aho Yesu yasuriye Simoni, umugore akamusukaho amavuta, nk'uko biri muri Bibiliya, mu Gitabo cya Yohani.

Aha muri Betaniya niho Yesu yazamukiye agiye mu Ijuru, nk'uko biri mu Gitabo cya Luka, hakaba kandi ari ho Lazaro wazuwe na Yesu yakomokaga, kimwe na Mariya ndetse na Marita, bombi bakaba bari bashiki be.

Mu Gitabo cya Yohani, hagaragara inkuru y'uburyo Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi apfuye, bigakekwa ko byabereye muri uyu Mujyi Yesu yakundaga gusura cyane, akaba ari n'umwe mu Mujyi yasuye mbere yo kujya i Yerusalemu.

Ibindi bice birimo nk'Umusozi wa Nébo ari naho Mose yapfiriye, ubwo yavanaga Ubwoko bw'Imana mu Gihugu cy'Isezerano.

Hari kandi Umugezi wa Yorodani, ari naho Yesu yabatirijwe, nawo ukaba uri mu Kibaya cya Betaniya n'ibindi bice bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Michaëlla Rugwizangoga, yitabiriye uru ruzinduko
Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi, aganira n'Umuyobozi wa Nyamirambo Women's Center, Marie Aimee Umugeni
Umuyobozi wa Nyamirambo Women's Center, Marie Aimee Umugeni, ni umwe mu bagiriye uruzinduko muri Jordanie
Umuyobozi wa G-Step Tours, Andrew Gatera, ni umwe mu bagiriye uruzinduko muri Jordanie
Umuyobozi wa Rwanda Tours and Travel Association, Nadia Keza, yasuye Jordanie, yiga byinshi ku bukerarugendo bw'icyo gihugu
Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi, yagarutse ku ruhare rw'ubukerarugendo muri Jordanie, ashimangira ko ari urwego Igihugu cyateje imbere
Umuyobozi Wungirije w'Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, asura Urusengero rwa Mutagatifu George ruri mu Mujyi wa As-Salt wo muri Jordanie
Umuyobozi Wungirije w'Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, asura Urusengero rufite umwihariko wo kwakira Abakirisitu n'Abayisilamu
Inzira Yesu yanyuzemo, amanuka agana mu Mugezi wa Yorodani aho yabatirijwe
Inyandiko za kera ziboneka ku bwinshi muri Jordanie
Itsinda ryaturutse mu Rwanda ryari ryishimiye gusura ibice nyaburanga muri Jordanie
Itsinda ryaturutse mu Rwanda ubwo ryari rigeze ku Mugezi wa Yorodani, ari naho Yesu yabatirijwe, basobanurirwa amateka yaharanze
Ahari Urwibutso rwa Mose uvugwa muri Bibiliya
Iri ni ibuye ryakoreshwaga mu gufunga imva, ibuye rimeze gutya niryo ryafunze imva ya Yesu, ari naryo Mariya n'abandi bagore basanze ritari ku mva bakagira ubwoba, mbere y'uko Malayika ababwira ko Yesu yazutse

Amafoto: Uwizeye Kambabazi Scovia




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukerarugendo-bushingiye-ku-iyobokamana-umuco-n-amateka-bimwe-mu-byo-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)