Uburanga bwa Qrista Iradukunda witabiriye Miss Rwanda akaba asigaye abyaza umusaruro ubwiza bwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Qrista Iradukunda avuga ko abikesha Miss Rwanda yitabiriye byatumye atinyuka amenya gukoresha imbuga nkoranyambaga ubu akaba asigaye yinjiza amafaranga abikesha amafoto ye yashyizeho yatumye abona akazi ko kwamamaza.

Uyu mukobwa akaba yari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 ari nabwo riheruka kuba, rikaba ritaramuhiriye kuko nta kamba yigeze yegukana.

Qrista Iradukunda irushanwa rya Miss Rwanda ryamuhumuye rituma atangira gukoresha imbuga nkoranyambaga akajya ashyiraho amafoto ye n'amashusho ye byatumye bizamura abamukurikira.

Ubu akurikirwa n'abantu ibihumbi 114 byaje kumufasha kubona ibiraka byo kwamamariza abantu ndetse amafaranga yakuyemo yashinzemo iduka yise 'Qrista Collection'.

Qrista Iradukunda yabonye igishobora abikesha imbuga nkoranyambaga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-qrista-iradukunda-witabiriye-miss-rwanda-akaba-asigaye-abyaza-umusaruro-ubwiza-bwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)