Uburyo u Rwanda rukorana n'amahanga muri gahunda z'iterambere mu mboni za Tito Rutaremara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro 'Waramutse Rwanda' gitambuka kuri Televiziyo y'Igihugu, Rutaremara yagaragaje uburyo u Rwanda rukorana n'abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati 'Mu Rwanda ibyo birabujijwe, [abo banyamahanga] binjira badufasha gushyira mu bikorwa iyo mishinga, kandi tumenya ko bigendana na ya politiki n'ibitekerezo Abanyarwanda n'Abayobozi babo bishyiriyeho.'

Yatanze urugero nk'igihe u Rwanda rushaka gushyiraho igikorwaremezo nk'umuhanda mu gice runaka, avuga ko u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa bashyira hamwe mu gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere.

Ati 'Aho ni ho tuganirira, tukamenya amafaranga batanga, ese birakorwa bite n'ibindi bijyana na wo ariko biza byinjira mu murongo wacu abaturage bishakiye ubwabo. Ibyo ni byo byadufashije kwigenga.'

Yavuze ko kubaka u Rwanda byashingiye ku bintu bitatu, birimo gukomera k'Umuryango FPR-Inkotanyi, gukomera kw'Ingabo zari zifite imbaraga zo kubaka ndetse no gufatanya n'abaturage, ibyatumye u Rwanda rugera kuri iri terambere rufite uyu munsi.

Ati 'Icyizere cyari uko igitugu kivuyeho, nubwo za birantega zari nyinshi twagombaga kumenya uko tuzazikuramo n'ubundi twari twarahuye n'izo mbogamizi nubwo iz'icyo gihe zari zirenze.'

Imyaka 30 ishize, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu iterambere. Nk'ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda ni ingo 74%. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera ku 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

Rutaremara yavuze ko ibyo bishimishije cyane bijyanye n'ibindi bihugu biri ku rugero rumwe n'u Rwanda, ariko akagaragaza ko urebye ku bihugu byateye imbere bigaragaza ko u Rwanda rugifite urugendo, uretse ko rwiteguye.

Ku bijyanye n'Abanyarwanda bakiba hanze ku bwo kutamenya umurongo w'u Rwanda no kubeshywa n'abatarwifuriza ineza, Rutaremara yavuze ko hari ingamba nyinshi rwashyizeho zerekana ko buri Munyarwanda wese yahawe ikaze mu gihugu cye.

Yibukije ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byagerageje gucyura impunzi ku bwinshi ndetse rubyikoreye kuva kera na n'ubu zigicyurwa, ushaka kuguma mu mahanga akabikora ku bushake bwe.

Ati 'Ni kenshi Perezida Kagame abasanga akababwira uko u Rwanda rumeze, akababwira ko bagomba guhaha bagataha, abahagumye bagakomeza kuzirikana iwabo ndetse ko isaha n'isaha bataha babishaka. Ni na bwo butumwa butangwa buri gihe hose.'

Tito Rutaremara yerekanye impamvu u Rwanda rudapfa kuvogerwa n'amahanga uko yiboneye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-u-rwanda-dutakangwa-n-amahanga-nk-ibindi-bihugu-mu-mboni-za-rutaremara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)