Ubusesenguzi ku nkomoko n'impamvu y'ihagarikwa ry'imiti mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhagarika imuti (drug recall) ni uburyo bwo kuwukura ku isoko, ukaba wasubizwa ku ruganda wakoreweho ibibazo ufite bigakosorwa cyangwa ukaba watabwa burundu bitewe n'uko utujuje ubuziranenge.

Ni igikorwa kigirwamo uruhare n'inzego za leta zibishinzwe nka Rwanda FDA mu Rwanda cyangwa bigakorwa n'ikigo cyawukoze, icyawuzanye, pharmacie ziwucuruza n'ibindi.

Kuri iyi nshuro hifashishijwe amakuru agaragara ku rubuga rwa Rwanda FDA yashyizweho mu myaka ine kugeza muri Gashyantare 2023.

Uretse u Buhinde buturukamo imiti myinshi yakuwe ku isoko ry'u Rwanda, iki gihugu cyo muri Aziya gikurikirwa n'u Bufaransa bwihariye 17,9%, u Bushinwa bugakurikiraho na 17,0%, nabwo bugakurikirwa na Kenya yihariye 13,2% mu gihe imiti yahagaritswe mu myaka ine ishize iturutse mu Burusiya yanganaga na 6,6%.

Byagaragaye kandi ko imiti yahagaritswe yari iyo mu cyiciro cya mbere (Class I) yari yihariye 33,0%.

Ibi byiciro byashyizweho hagendewe ku buremere bw'ibibazo umuti wateza, aho nk'icya mbere 'Class I' cyagaragazaga umuti ushobora guteza urupfu cyangwa ukangiza umubiri bikomeye cyane.

Iyo mu cyiciro cya kabiri 'Class II' yanganaga na 58,5%. Iyi yo iteza ibibazo bishobora gukosorwa, mu gihe imiti yari mu cya gatatu 'Class III' yanganaga na 8.5%. Iyo yo iba nta kibazo iba iteye ubwayo, ikibazo kikaba mu byo umuti wapfunyitswemo.

Muri iri sesengura byagaragaye ko imiti yavanywe ku isoko, igera kuri 63,2% yari yarazanywe mu gihugu n'ibigo by'abikorera mu gihe iy'ibigo bya leta yo yanganaga na 13,2%.

Hagendewe ku buryo buzwi nka 'ATC Coding System' bwifashishwa mu gupima umuti, igice cy'umubiri ufasha n'uburyo ukora, byagaragaye ko imiti yahagaritswe gukoreshwa ingana na 33,1% yari ijyanye n'urwungano ngogozi.

Ni mu gihe ingana na 27.4% yari imiti irwanya indwara zandura, 8,5% by'imiti yahagaritswe yari iyo kuvura indwara z'umutima.

Imiti myinshi yahagaritswe yari mu bwoko bw'imwe yifashishwa mu kurwanya udukoko dutera indwara izwi nka 'antibiotiques' yanganaga na 35.8% by'iyahagaritswe yose.

Imiti ifasha imitsi gukora neza yahagaritswe yanganaga na 16,9% by'iyahagaritswe yose, ifasha mu kurwanya ikwirakwira ry'utunyabuzima dushobora gutera indwara yanganaga na 11,3%, mu gihe iyo kugabanya umuvuduko w'amaraso yanganaga na 7,5% by'iyahagaritswe yose.

Gusanga muri iyo miti ikoranywe ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka ku buzima ni yo mpamvu nyamukuru yatumye ihagarikwa, aho byari byihariye 26,4% by'imiti yahagaritswe yose.

Imiti yaketsweho ubuziranenge buri hasi yari yihariye 18,9%, iyahagaritswe ku bwo kubaho amakuru ayobya abantu, ni ukuvuga adasobanutse yanganaga na 8,5%, naho iyahagaritswe ku bw'ibibazo byo guhindura ibara, kwibumba n'ibindi yanganaga na 7,5%.

Imiti yo mu cyiciro cya kabiri imwe ishobora guteza ibibazo umubiri ariko bikaba cyakosorwa ni yo yakuwe ku isoko cyane, aho nko mu 2019 yanganaga na 56,5%, mu 2020 ingana na 54.5%, mu 2021 yanganaga na 52.6% naho mu 2022 iyahagaritswe yose yari iri muri iki cyiciro.

Imiti yasanzwe mu cyiciro cya mbere kimwe gitera ibibazo bikomeye bishobora no kuvamo urupfu yari ijyanye no kuvura imitsi (spasmolytiques) ku rugero rwa 100%, ifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso yanganaga na 62,5% mu gihe iyifashishwa mu gukora ibizamini yo yari 60%.

Iyi nimero 23038 y'umuti witwa 'Tetracycline Hydrochloride Ophthalmic Ointment Usp 1% w/w Sterile' ni imwe mu miti ikorerwa mu Buhinde iherutse guhagarikwa na Rwanda FDA



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buhinde-buyoboye-ibihugu-bikomokamo-imiti-myinshi-yahagaritswe-mu-rwanda-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)