Uko abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Duhereye muri Libya ku wa Gatandatu ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo myugariro w'Umunyarwanda, Manzi Thierry yatsindaga Al Madina mu mikino ya Kamarampaka 'Playoffs' kugira ngo hamenyekane ikipe izegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu myugariro w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse yewe yarangije n'iminota yose y'umukino adasimbujwe. Al Ahly Tripoli niyo iyoboye urutonde muri iyi mikino ya Kamloops kugeza ubu n'amanota 3 ikaba izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ikina na Swehly SC.

Ku wa Mbere w'icyumweru gishize muri Morocco ikipe ya AS Far Rabat ikinamo Imanishimwe Emmanuel Manguende yaburaga igikombe cy'igihugu intsinzwe na Raja CA ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Uyu myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino wose. Uyu ni wo mukino wa nyuma AS Far Rabat yakinaga muri uyu mwaka w'imikino wa 2024-25 ndetse yewe na Manguende ashobora kuba ari umukino wa nyuma yakinaga muri iyi kipe dore ko bivugwa ko atazongererwa amasezerano.

Mu ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad bakomeje kwitegura umwaka utaha w'imikino bakina imikino ya gicuti. Ku munsi w'ejo ku Cyumweru batsindaga iyitwa FC Dinamo București.

Ntabwo uyu Kapiteni w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye mu gice cya kabiri. Biteganyijwe ko FC Kryvbas Kryvyi Rih izasubira mu kibuga ikina undi mukino wa gicuti na Young Boys ku wa Gatatu.

Ku wa Gatandatu mu ikipe ya Rhode Island yo muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikinamo Jojea Kwizera yanganyaga na Indy Eleven ibitego 3-3. 

Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino adasimbujwe. Rhode Island kugeza ubu iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Miam FC ku Cyumweru.

Ku wa Gatandatu kandi nabwo ikipe ya One Knoxville nayo ikina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikinamo Nshuti Innocent yatsindaga South Georgia Tormenta FC igitego 1-0.

Kuri uyu mukino ntabwo uyu rutahizamu w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse yewe nta nubwo yari ku ntebe y'abasimbura. One Knoxville SC iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona, ikazasubira mu kibuga ikina na Northern Colorado Hailstorm FC ku Cyumweru.

Umwe mu mikino y'amakipe akinamo Abanyarwanda itegerejwe muri iki Cyumweru harimo uwo ikipe ya FC Ziru iheruka gusinyisha myugariro w'Amavubi, Mutsinzi Ange izakinamo na FC Sheriff ku wa Gatatu saa moya z'umugoroba mu ijonjora ry'ibanze muri Europa League.

Manzi Thierry akomeje gufasha ikipe ye ya Al Ahly Tripoli kuyobora imikino ya kamarampaka 'playoffs' mu gushaka igikombe cya shampiyona 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144734/uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-cyumweru-gishize-144734.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)