Uko Mukabagamba yiyunze na Gatembasi wamutemye muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si ibintu byoroshye kwiyunga n'umuntu mwari abaturanyi ba hafi, musangira byose, mubana mu birori, mutabarana muri byinshi, hanyuma mu kanya nk'ako guhumbya agahinduka ibyo byose akabyibagirwa, akakwicira abawe ndetse nawe akakugenza akagutema ntupfe; bisaba imbaraga kugira ngo mwongere mubane mutishishanya.

Mukabagamba Gloriose w'i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, yanyuze mu nzira nk'iyo, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahindutswe na Gatembasi Eugene wari umuturanyi we akamuheraho ashaka kumwica.

Aba bombi ubu batuye n'ubundi aho i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, IGIHE yabegereye batuganiriza ku rugendo rwabo rw'ubwiyunge, n'uburyo yari inzira igoye ariko nyuma yo guhabwa inyigisho z'isanamitima, Mukabagamba akabohoka akababarira Gatembasi, ubu bakaba babanye nta mbereka.

Gatembasi yavuze ko mbere gato y'uko haba Jenosie yakorewe Abatutsi, hatangiye kujya haba inama zo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside, akavuga ko ari ho byahereye na we ahinduka, mu gihe cya Jenoside ubwo batangiraga kwica, we yahereye kuri Mukabagamba wari umuturanyi wa bugufi, aramutema n'ubwo yaje kurokoka binyuze mu nzira ndende.

Jenoside yarahagaritswe ndetse abayigizemo uruhare batangira kubiryozwa, muri abo harimo na Gatembasi wabanje guhungira i Burundi, hanyuma akagaruka mu gihugu, agakatirwa n'inkiko imyaka 10, agafungwa itanu indi akayikoramo imirimo nsimburagifungo.

Mukabagamba yavuze ko ubwo Gatembasi yafungurwaga byongeye kuzura cya gikomere yari amaranye igihe, ndetse akajya yumva adashaka no kuzongera kumubona bitewe n'ibyo yari yaramukoreye.

Ku rundi ruhande Gatembasi yarangije igihano yaragororotse, afite umutima wicuza ibyo yakoze ndetse ashaka gusaba imbabazi Mukabagamba, n'ubwo atari azi aho yabihera.

Ati 'Njyewe kugira ngo mushyikire namugereho mfunguwe, kugira ngo numve amvugisha tuvugane byarangoye cyane.'

Nubwo Mukabagamba yagowe no kumva ko Gatembasi yahindutse, uko iminsi yakomeje guhita yakomeje kubona ko ashobora kuba yarahindutse koko akurikije uko yamubonaga.

Yavuze ko aho amariye kubabarira byamuruhuye umutima, ndetse n'uburwayi bw'igifu yari afite bwanze gukira bukaba bwarakize bitewe n'uko yarekuye imijinya.

Ubu aba bombi bahawe inka y'ubumwe n'ubwiyunge, ndetse Gatembasi yahaye umwana we Mukabagamba kugira ngo azamumubyarire muri batisimu nk'ikimenyetso cy'uko ubu bababariranye babanye neza.

Mukabagamba na Gatembasi bariyunze ubu babanye neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rw-ubwiyunge-rwa-mukabagamba-na-gatembasi-wamutemye-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)