Ukraine: 'Robots' zishobora kwifashishwa ku rugamba zigasimbura abasirikare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko bwije n'uko bukeye, kubona abasirikare bashya biri kurushaho kugorana, ari nayo mpamvu Leta ya Ukraine iri gutekereza ibindi bisubizo, birimo gukoresha 'robots' mu ntambara, aho gukoresha abasirikare basanzwe kuko bari kugorana kubabona.

Minisitiri w'Iterambere ry'Ikoranabuhanga muri Ukraine, Mykhailo Fedorov, yavuze ko bashobora gukoresha 'robots' zo ku butaka muri iyi ntambara, ati "robots zirwanira ku butaka tuzibona nk'igisubizo. Niba robots zishobora kurwana, aho kuba abantu, kuki tutagerageza kuzikoresha?"

Robots zizakoreshwa ni izikoreshwa ku butaka, zishobora kugenzurwa ziri mu bilometero bitatu uvuye aho uzigenzura ari, hakabamo na robots zishobora gukoreshwa mu gushwanyaguza ibifaru by'u Burusiya, kandi bigakorerwa kure.

Ubundi bwoko bwa robots bushobora gukoreshwa ni izishobora gutwara ibikoresho birimo intwaro n'ibindi, ndetse zikaba zishobora kwifashishwa mu gufasha inkomere.

Ukraine isanzwe ikoresha irindi koranabuhanga ririmo za drones zifashishwa mu ntambara, gusa ikibazo gikomeye ifite ni ikijyanye no kubona abasirikare barwana babikunze, ari nayo mpamvu iki gitekerezo cyo kurwanisha robots kiri kugira agaciro muri iki gihugu.

Ukraine ishobora gutangira gukoresha robots mu ntambara n'u Burusiya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukraine-robots-zishobora-kwifashishwa-ku-rugamba-zigasimbura-abasirikare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)