Umuburo ku ngaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku bakiri bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo avuga ko imyitwarire y'urubyiruko ikomeje kuba mibi cyane, n'ubuzima bwo mu mutwe bwabo budasigaye mu buryo bugaragarira amaso y'abareba kure, ahamya ko hakenewe gufatwa ingamba hashakwa umuti wabyo byihuse.

Uyu muhanga yavuze ko abahanga benshi bakomeza kwibaza icyakorwa ku kibazo cy'imbuga nkoranyambaga kugira ngo zitangiza ubuzima bwo mu mutwe bw'abangavu n'ingimbi.

Ati ' Kwangirika kw'abana bitewe n'imbuga nkoranyambaga ntibiterwa n'uko ababyeyi batubahiriza inshingano yo kurera, ahubwo ni ikoranabuhanga n'ibigezweho birangaza abakiri bato kubera baba bagishukwa n'imyaka, ibibarangaza bikabahuma amaso'.

Abanditsi b'isuzuma rishya ryakozwe ku bushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga n'uburyo zangiza ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko hakiri amakuru y'ingenzi ataraboneka yakwifashishwa hatabarwa abiganjemo abakiri bato.

Muri ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy'ubuvuzi JAMA Pediatrics, abashakashatsi basuzumye ubushakashatsi bugera ku 150 bwakozwe, ku isano iri hagati y'imbuga nkoranyambaga n'ubuzima bwo mu mutwe bw'ingimbi n'abangavu. Batangaje ko, benshi muri bo bazikoresha bahanganye n'indwara y'agahinda gakabije no kudatekana muri bo.

Isano rusange ryavumbuwe riri hagati y'izi mbuga nkoranyambaga n'ubuzima bwabo bwo mu mutwe, ni zimwe mu ndwara zifite aho zihuriye n'intekerezo zangiza ibice by'umubiri birimo ubwonko, bakomoye ku gukoresha izi mbuga.

Aba bashakashatsi banavumbuye ko imbuga nkoranyambaga zangije benshi ku buryo bakenera ubufasha bw'amavuriro, cyangwa kuganirizwa n'abahanga mu guturisha intekerezo. Ibi byatumye bavuga ko, ubutaha hakorwa ubushakashatsi ku mibereho y'abana mbere yo gukoresha izi mbuga na nyuma y'uko bazikoresheje, ku ngaruka zabagizeho.

Irindi sesengura ry'ubushakashatsi ryasohowe n'ishuri rikuru ry'ubumenyi, ubwubatsi, n'ubuvuzi mu Kuboza, ryagaragaje kandi ibibazo by'ingenzi birimo kubatwa n'ibiyobyabwenge kwa bamwe bakoresha imbuga.

Mu mwaka wa 2019 nibwo hatangajwe ubushakashatsi buvuga ko ingimbi n'abangavu batinda ku mbuga nkoranyambaga bahanganye n'agahinda gakabije n'izindi ndwara zibasira intekerezo. Mu mwaka wa 2022 kimwe cya kabiri cy'abangavu n'ingimbi batangaje ko, izi mbuga zibatera kwiyumva nabi mu mubiri nyuma yo kumara kuzikoresha.

Mu kiganiro Murphy yagiranye n'ikinyamakuri The Daily, yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya inyungu n'umutekano w'imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati 'Ibyo turi kwibandaho cyane ni ibibazo ababyeyi batubaza birimo ibigira biti 'Ese izi mbuga zirizewe ku bana bacu? Ni iki cyatubwira ko zitazabangiza? Ko hiyongera impamvu zigaragaza ko zabangiriza ese niki muzadukorera nk'abashakashatsi?'.

Zimwe mu ngaruka ziterwa n'imbuga zigaruka mu majwi ya benshi harimo kwigana ubuzima bw'abandi, kurangara bamwe bagata inshingano, kwigana ibikorwa bibi bya bamwe babitangaza n'ibindi.

Pamela Wisniewski, umwarimu muri Kaminuza ya Vanderbilt iba muri Amerika nawe wakoze ubushakashatsi ku mbuga nkoranyambaga n'ubuzima bw'abana bazikoresha yavuze ko, kwibanda ku ngaruka bidakwiye aho kubyaza umusaruro inyungu zitangwa n'izi mbuga aribyo bikenewe.

Ati ' Igikwiye ni ukwibanda ku buryo izi mbuga zakoreshwa ziteza imbere urubyiruko, bongera amahirwe yo kubona imirimo aho kwibanda ku ngaruka mbi zateza ibibazo birimo n'indwara.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakiri-bato-bakomeje-kononwa-cyane-n-imbuga-nkoranyambaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)