Gen Shavendra n'umusirikare bari kumwe basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, basura ingoro y'urugamba rwo guhagarika jenoside, banifatanya n'Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byagereye muri sitade Amahoro kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa 5 Nyakanga, abasirikare ba Sri Lanka basuye ibiro bikuru by'ingabo z'u Rwanda (RDF), bakirwa n'Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga. Banasuye kandi Minisitiri w'ingabo, Juvenal Marizamunda.
Gen Shavendra yasobanuye ko we n'umusirikare wamuherekeje baje gusangira ubunararibonye na bagenzi babo bo mu Rwanda ku kubaka ubushobozi bw'ibisirikare by'ibihugu byombi n'uko byahanahana abarimu mu masomo ya gisirikare.
Yagize ati 'Mu Rwanda, ingabo zakoreye igihugu akazi gakomeye, zishyigikira iterambere ry'imibereho y'abaturage n'ubukungu bw'igihugu. Twaganiriye ku cyo twakoze.'
Uyu musirikare yasobanuye ko hari abasirikare b'Abanyarwanda bajya kwiga muri Sri Lanka, kandi ko ibisirikare by'ibihugu byombi bifite intego yo gukomeza gukorana.
Ku munsi w'ibirori byo kwibohora, u Rwanda rwakiriye abasirikare benshi bo mu bihugu by'inshuti baje kwifatanya n'Abanyarwanda kuwizihiza.
Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-sri-lanka-ari-mu-rwanda