Umugore yaguye mu butayu bwa 'Ndabirambiwe' muri Gasabo avuye Gicumbi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'umugore witwa MUJAWAMARIYA Violette w'imyaka 28 wabonetse mu mudugudu wa Rukingu akagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya mu karere ka gasabo kuri uyu wa mbere tariki 29 nyakanga 2024.

Ababibonye mbere bavuga ko yari yaje gusengera mu butayu buri aha ngaha buzwi nka 'Ndabirambiwe' amakuru avuga ko yari yavuye mu majyaruguru y'u Rwanda.

Ubwo umunyamakuru wa flash yahageraga yasanze barimo guterura umurambo bawujyana mumodoka ya police y'u Rwanda.

Bamwe mu baturage twahasanze bavuze ko imbangukiragutabara yabanje kuhagera ihamagawe numwe mubasenganaga nawe, abaganga bagasanga yapfuye bakisubirirayo bagahamagara kuza gutwara umurambo.
Umwe ati 'Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije baratubwira ngo ni umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho'.

Yakomeje ati '[Abo basenganaga] bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira ngo ntibamusige barajyana. Baraje barasenga ni we wateraga amakorasi abayoboye. Ahagana saa Kumi n'Imwe bagiye gutaha [nyakwigendera] atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye'.
Aba baturage bakomeza bagira inama abajya kurara mu masengesho bababwira ko aho wasengera imana hose yakumva utarinze kujya mubutayu kuko utanahapfiriye ibisimba byakurya.

Umuvugizi wa police y'u Rwanda ACP Boniface RUTIKANGA yemeje ibyayanakuru ndetse ngo hari na gahunda yogushakisha ahantu hose hakorerwa amasengesho nkaya.
ati:'ayo makuru niyo twayamenye saa moya za mugitondo, nyakwigendera yataye ubwenge yitura hasi ubwo basengaga. abaganga bahageze basanga yashizemo umwuka. umurambo we twawujyanye ku bitaro bya kacyiru kugira ngo inzego zibishinzwe hari mo n'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB barebe neza icyamwishe mubyukuri. '

Umuvugizi wa polisi ACP RUTIKANGA yakomeje aburira abaturage ko polisi ifatanyije n'inzego z'ibanze ko barimo kugenda bashakisha ahantu hose abantu bihisha bahita ubutayu ngo baje gusenga.

akomeza abwira abasenga ko Ari byiza kujya gusengera aho amatorero yabateganyirije. anibutsa ko ibintu byo gusengera ahabonetse hose bihanwa n'amategeko, abazajya bafatwa bazajya bahanwa.

Abaturage baturiye aha hiswe mutayu bwa Nbabirambiwe batangaza ko Atari ubwambere habera imfu z'abantu baba baje gusenga.

Iyo witegereje aha bita ndabirambiwe ni ahantu hasa nkahacukuwe umicanga hakaba harasizwe hadasibwe ibigaragara ko usibye no kuba bahapfira baje gusenga n'umuntu yahakorera impanuka ashaka kwambuka akaba yahasiga ubuzima cg akahakura ubumuga.

NIYONSHUTI Emmanuel



Source : https://flash.rw/2024/07/30/umugore-yaguye-mu-butayu-bwa-ndabirambiwe-muri-gasabo-avuye-gicumbi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)