Umuhanzi The Ben yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yarikoroje mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiragaho amashusho ye ariko yumvikanamo indirimbo 'SOWE' ya Bruce Melodie bivugwa ko badacana uwaka.

'SOWE' ni indirimbo nshya ya Bruce Melodie yashyize hanze ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, akaba yarayikoreye muri Nigeria.

The Ben bivugwa ko atumvikana na Bruce Melodie hashingiwe ku byagiye bitangazwa mu itangazamakuru byinshi binavuzwe na Melodie, yatunguye benshi.

Uyu muhanzi yafashe amashusho yambaye 'costume' y'ikigina maze ayashyira kuri Instagram ye muri ayo mashusho hakaba humvikanagamo iyi ndirimbo 'SOWE' ibintu byatunguye benshi kuko bumvaga atabikora bitewe n'umubano uvugwa hagati yabo.

Bruce Melodie ni we inshuro nyinshi wagiye agaragaza ko ashobora kuba afitanye ikibazo na The Ben kuko ni kenshi yagiye amushotora, avuga uburyo The Ben yamusuzuguye yanga ko bakorana indirimbo arimo gukina playstation ndetse amusaba kutazana imikino mu kazi.

The Ben ni kenshi yagiye yumvikana asaba abantu kureka kumuhanganisha na Melodie ko ahubwo bakanifuje igitaramo bombi bahuriyemo, ndetse yanasabye uyu muhanzi imbabazi ku byo yamushinje byo kwanga gukorana indirimbo na we akina playstation, avuga ko atakwanga gukorana indirimbo na we.

The Ben yatunguye benshi
We na Bruce Melodie bivugwa batumvikana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-the-ben-yarikoroje-ku-mbuga-nkoranyambaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)