Umuhanzi Havugimana w'i Nyamasheke yavuze ko u Rwanda yifuje mu buto arubonye ashaje (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza Havugimana Jean De Dieu wakuze yifuza kubona igihugu cyiza avuga ko yakabije izo nzozi ashaje, aho aboneye imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.

Havugimana acuranga umuduri akaba yarahanze indirimbo ivuga ibyiza u Rwanda rwagezeho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Havugimana yasobanuye ko bakuriye mu gihugu gifite ubutegetsi bwimakaje umujinya none akaba asaziye mu gihugu yifuzaga.

Ati 'Icyatumye mpimba iki gihangano byatewe n'imiyoborere myiza umubyeyi wacu afitiye iki gihugu. Ndifuza ko iki gihangano cyaseruka n'abandi bakacyumva. Igihugu cyacu cyayoborwaga n'umwijima none ubu u Rwanda ruyoborwa n'umucyo. Perezida Kagame ndifuza ko Imana yamwongerera imbaraga zo kubaho kuko ibiri imbere ateganya kuduha ni byinshi'

Umuhanzi Havugimana Jean De Dieu ni uwo mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke. Yakoze indirimbo irimo ibikorwa by'iterambere byashibutse ku miyoborere myiza ya Perezida Kagame uri kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Reba Ikiganiro n'umuhanzi Havugimana Jean De Dieu:




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanzi-havugimana-avuga-ko-u-rwanda-yifuje-mu-buto-arubonye-ashaje-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)