Umunsi Rucagu Boniface abeshyuza 'Kangura' ku nyandiko isebya Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukambwe yitabiriye inama za L'UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira mu butegetsi bwa Kayibanda Grégoire.

Mu 1973 ubwo Juvénal Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Rucagu yari Sous-préfet wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umudepite.

Ikinyamakuru cy'uwari umuhezanguni mu ngengabitekerezo ya jenoside, Ngeze Hassan, Kangura No 46/93 cyasohoye inyandiko ivuga ngo 'Depite Rucagu yaratwandikiye.'

Iyi nyandiko ikubiyemo ibitutsi n'andi magambo asebya Abatutsi, avuga ko ari abagome, ikabita inyenzi, ndetse ko bataba abavandimwe ba rubanda nyamwinshi (Abahutu).

Ibaruwa Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana aherutse gusomera mu ruhame igaragaza ko Rucagu Boniface akimara gusoma iyo nyandiko yihutiye kuyibeshyuza ndetse avuga ko akunda inkotanyi.

Yaranditse ati 'Mpagurukijwe no kumenyesha Abanyarwanda bose ko iyo nyandiko ntayemera na gato. Iyo nyandiko yateguwe n'umugizi wa nabi, arangije yomekaho ifoto yanjye kugira ngo iyo nyandiko yitwe iyanjye.'

'Muti ese ifoto yayibonye ate? Ngira ngo muzi mwese ko amafoto y'abategetsi, abanyapolitike aboneka henshi. Ubundi inyandiko kugira ngo yitirirwe umuntu hagombye kuboneka umukono mvano [originalité de la signature] kuko iyo itabaye umukono mvano, bashobora no gufotora umukono w'umuntu barangiza bakawushyira ku nyandiko barangiza bakawumwitirira.'

Iyi baruwa yanditswe ku wa 21 Nyakanga, 1993 yari igenewe abasomyi ba Kangura, yari ikurikiye ikirego Depite Rucagu yari yarashyikirije ubutabera.

Ati 'Namwe mbaburire murabe menge, ubwo batangiye ubujura bw'amafoto abantu benshi bagiye kuzagerekwaho ibyo batakoze maze bacibwe imitwe bazira inyandiko batanditse. Uwanditse rero iriya nyandiko yari agamije kunteranya n'abantu benshi kuko umuntu warezwe n'ababyeyi, akajya mu ishuri, akabana n'abandi, akaba umutegetsi w'igihugu, umutegetsi utorwa n'abaturage, adashobora gukoronga nk'abashumba.'

Rucagu n'Inkotanyi bafitanye igihango kuva kera

Muri iyi nyandiko Rucagu ashimira Inkotanyi zamukoreye igikorwa atigeze abona ahandi, bityo ngo ntiyari kubona aho ahera azisebya.

Ati 'Ari mu baturage navutsemo, narerewemo, ntuyemo, ari mu baturage nategetse mu mpande zose z'igihugu ari mu baturage bose ba Ruhengeri bantora, sinigeze mvangura amoko n'uturere. Na none kandi ntabwo nasebya Inkotanyi kandi zarankoreye igikorwa zitigeze zikorera abandi. Icyo gikorwa ni uko zansubije imodoka nagenderagamo ubu nkaba nyifite. Ni nde wundi wakorewe bene icyo gikorwa? Nahera he nsebya Inkotanyi?'

Yagaragaje ko mu nama yakoreshejwe na Col Kanyarengwe wari umukuru w'Inkotanyi, yaretse abaturage bakavuga muri demokarasi ibyo bashaka maze bavuga neza Rucagu biza kurangira imodoka yagendagamo ayisubijwe.

Rucagu kandi yanagaragarije abasomyi ko mu bihe byabanje hari ibindi byamuvugwagaho ko akomoka mu Batutsi, byose bigamije kumwangisha ubwoko bwose n'abaturage bo mu bice byose by'igihugu.

Ati 'Ndabibutsa ko mu kinyamakuru Nyiramacibili nomero 9, aba bagizi ba nabi bigeze kwandika ko Rucagu ari icyimanyi cy'umututsi wo kwa Rwogera rwa Gahindiro ngo akaba umwuzukuru wa Mibambwe, none imvugo barayihinduye bati noneho Rucagu ararwanya Abatutsi. Biragaragara ko ako gatsiko kagamije gushaka ikintu cyose cyanteranya n'abantu. Ibi nibirangira ntacyo bitanze bazahimba ibindi.'

Icyo gihe Rucagu ntiyatinye kwemeza ko iyo nyandiko yahimbwe na Ngeze Hassan wari usanzwe amenyerewe mu kwandika imvugo irwanya Abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, akikoma Inkotanyi buri kanya azita inyenzi.

Yashingiye kandi ku mvugo z'Igiswahili zikubiyemo nk'ivuga ngo 'mtoto wa nyoka ni nyoka' akemeza ko ari rwo rurimi rw'uyu munyamakuru mu gihe Rucagu yemeza ko urwo rurimi atari aruzi.

Rucagu yatangaje ko nubwo yabaye umuyobozi ku ngoma zose ataziriye kuko iyo aza kuzirya ziba zaramukuye amenyo, cyangwa zikamuhitana nk'uko bamwe byabagendekeye.

Ubwo Minisitiri Bizimana yasomeraga iyo baruwa ya Rucagu mu ruhame, yamushimiye ubunyangamugayo bwakomeje kumuranga.

Rucagu Boniface yahoze arangwa n'ukuri agaharanira ubumwe bw'Abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-rucagu-boniface-abeshyuza-kangura-ku-nyandiko-isebya-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)