Umunyamakuru w'imikino, Aime Niyibizi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yasezeye kuri Radio ya Fine FM yari amazeho hafi imyaka itatu.
Mu magambo ye asezera, yashimiye ababanye na we bose muri uru rugendo, by'umwihariko bagenzi be bakoranye mu kiganiro cy'imikino kuri iyi radiyo, avuga ko yihaye akaruhuko kugira ngo azagarukane imbaraga.
Yanditse ati 'Reka nkoreshe aya mahirwe nshimire by'umwihariko abantu twabanye kuri Radiyo Fine FM mu [ikiganiro] Urukiko rw'Ubujurire na [ikiganiro] Sports Var. Rwari urugendo rw'imyaka ibiri n'amezi icyenda.'
Yakomeje agira ati 'Byari byiza kunguka 'experience' ya Sam Karenzi nk'umubyeyi, [Kalisa] Taifa Bruno, Horaho Axel, Muramira François Regis, Jah d'eau Dukuze na Ishimwe Ricard. Byari byiza cyane! Mpisemo kuba mfashe akanya ngo nduhukemo, nizera ko vuba nzagarukana imbaraga.'
Yabwiye abakunzi be ko muri iki gihe ijwi rye rizaba ritumvikana kuri Radiyo, bazakomeza gukurikira ibiganiro bye ku muyoboro we wa YouTube wa 'Aime Niyibizi Empire'.
Uretse Fine FM avuyeho, Aime kandi yanakoreye ibindi bitangazamakuru birimo RBA â" Ishami rya Rusizi, Radio 1 ndetse na Isibo TV.