Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubujurire bw'Ubushinjacyaha n'ubw'umunyamakuru Jean Paul Nkundineza bwaburanishijwe tariki 17 Nyakanga 2024, ubushinjacyaha bugaragaza ko butanyuzwe n'imikirize y'urubanza kuko Urukiko rw'Ibanze rwatanze igihano gito nyamara Nkundineza atarigeze yemera icyaha.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko Nkundineza yahamywa ibyaha byose ariko we ajurira agaragaza ko akwiye kuba umwere kuko ibyaha yarezwe ko byakorewe mu nkuru yatangaje ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye nta ho yigeze ahohotera umutangabuhamya cyangwa ngo atangaze ibihuha.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko rumaze gusuzuma ubujurire bw'impande zombi rwasanze harimo bimwe bifite ishingiro.

Rwasanze icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru kidahama Nkundineza Jean Paul kuko nta kigaragaza ko Mutesi Jolly yari umutangamakuru mu rubanza rwa Prince Kid.

Gusa ku rundi ruhande, urukiko rwasanze amagambo Jean Paul Nkundineza yatangaje mu bihe bitandukanye yita Mutesi Jolly "Mafia" n'izindi nyito zimusebya, avuga ko ari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatangabuhamya gushinja Prince Kid nyamara nta bimenyetso abifitiye bigize icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha.

Urukiko rwatangaje ko kuba yahamwe n'icyaha kimwe muri bibiri yaregwaga bituma yoroherezwa igihano.

Rwategetse ko ahanishwa igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw agasonerwa amagarama y'urubanza kuko aburana afunzwe.

Muri Mata 2024 Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahanishijwe igifungo cy'imyaka ibiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-jean-paul-nkundineza-yahanishijwe-igifungo-cy-imyaka-ibiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)