Umunyarwanda Lt. Nkubito Kevin wari mu Gisiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sous-Lieutenant Nkubito Kevin wari ufite imyaka 29 y'amavuko yapfanye n'abantu babiri bari kumwe nawe mu modoka ndetse amakuru avuga ko bose bari abasirikare. Ni impanuka yabaye mu Ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ibera i Sheffield, mu Majyepfo ya New Brunswick muri Canada.

Polisi ya Canada [Royal Canadian Mounted Police: RCMP] yatangaje ko imodoka yari itwaye aba barisikare bo mu mutwe wa Oromocto yataye umuhanda, igonga igiti, ifatwa n'umuriro irakongoka, maze abantu batatu barimo umunyarwanda Sous Lieutenant Nkubito Kevin, bitaba Imana. 

RCMP yatangaje ko iyi modoka yerekezaga Iburasirazuba ku muhanda wa 105, ikaba yakoze impanuka ubwo yari igeze mu birometero 30 mu Burasirazuba bwa Fredericton. Yavuze ko hazakorwa ibizamini bya 'Autopsie' kugira ngo hamenyekane neza imyirondoro y'abantu bose bahitanywe n'iyi mpanuka ndetse hanamenyekane icyayiteye.

Umwe mu bo mu muryango wa Sous Lieutenant Nkubito Kevin, yabwiye inyaRwanda ko ari ibyago bikomeye kubura umuntu nka Nkubito Kevin wari ukiri muto dore ko yabonye izuba mu 1995, bivuze ko yari afite imyaka 29 gusa. Yavuze ko uyu musore yari amaze imyaka itatu mu ngabo za Canada, akaba yabaga muri icyo gihugu hamwe n'umuryango we.

Amarira ni yose ku miryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka y'imodoka. "Kwakira ko utariho byananiye." Ni ubutumwa bw'umwe mu nshuti za Lt. Nkubito Kevin, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yasutse amarira, akananirwa kwakira amakuru y'incamugongo yakiriye. Undi ati "Unaenda mapema Kevin wetu" [Ugiye kare Kevin wacu].


Lt. Nkubito Kevin yitabye Imana azize impanuka y'imodoka yabereye muri Canada


Uyu musore yari amaze imyaka itatu gusa mu gisirikare cya Canada


Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi na cyane ko yari akiri muto

Polisi ya Canada yatangaje ko imodoka yari itwaye Lt Nkubito Kevin na bagenzi be yataye umuhanda, igonga igiti, ihita ikongoka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145040/umunyarwanda-lt-nkubito-kevin-wari-mu-gisirikare-cya-canada-yitabye-imana-azize-impanuka-145040.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)