Umunyarwenya Eric Omondi yahaye ihurizo rikomeye Perezida wa Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, yasabye Perezida w'iki gihugu, William Ruto kwirukana benshi mu bagize guverinoma n'abandi bakozi ba leta batandukanye kuko abaturage babatereye icyizere.

Ibi akaba yabimusabye kubikora bitarenze ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024.

Ni mu butumwa Eric Omondi yanyujije kuri Instagram, aho yavuze ko ku wa Kane azayobora imbaga y'Abanya-Kenya bakajya kureba Perezida bambaye imyenda y'umweru bakavugana nawe amaso ku maso.

Ati "Perezida ndakwinginze irukana abanyamabanga bose b'inteko mbere yo ku wa Kane. Irukana abanyamabanga bahoraho bose ba leta. Irukana abayobozi b'ibigo bya Leta. Abaturage batereye icyizere Guverinoma. Perezida tuzagusura ku wa Kane saa 11h. Tuzaza mu mahoro twambaye imyeru dufite ibendera."

Omondi avuze ibi mu gihe iki gihugu gihangayikishijwe n'imyigaragambyo y'urubyiruko rukomeje gusaba impinduka mu miyoborere y'icyo gihugu.

Omondi yasabye Perezida Ruto kwirukana bamwe mu bagize Guverinoma
Perezida William Ruto ntabwo yorohewe muri iyi minsi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-eric-omondi-yahaye-ihurizo-rikomeye-perezida-wa-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)