Umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy yashimiye abamushyigikiye nubwo yatsinzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kutabona amajwi amwemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, umunyarwenya Samu Muco wamenyekanye mu itsinda rya Zuby Comedy yashimiye abamushyigiye ariko ko atacitse intege.

Nyuma y'uko habaye amatora y'ibyiciro byihariye, birimo icyiciro cy'abagore, icyiciro cy'urubyiruko ndetse n'icyiciro cy'abafite ubumuga, Samu wari uhatanye mu cyiciro cy'urubyiruko ashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yatsinzwe.

Aya matora yabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, uyu munyarwenya bari bahanganye ari abakandida 37 hashakwamo 2 bagomba guhagararira urubyiruko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye abamushyigikiye nubwo atabashije gutsinda amatora.

Ati "Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda. Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye ibyiza biri imbere."

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) yatangaje iby'ibanze by'agateganyo byavuye mu matora y'Abadepite. Ishyaka PDI rya Sheikh Musa Fazil ryegukanye intebe 3;

Umukadinda wigenga Nsengiyumva Janvier nta ntebe yatsindiye kuko atabashije kugeza ku majwi 5%, PSD yegukanye intebe 5, PL nayo yagize intebe 5, mu 2018 yari ifite intebe 6.

Umuryango FPR Inkotanyi n'imitwe ya Politiki bafitanye muri uyu mwaka irimo: PDC, PPC, PSR, PSP, UDPR) bagize amajwi 62.67% ahwanye n'intebe 36.

Samu yashimiye abamushyigikiye mu matora



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-samu-wo-muri-zuby-comedy-yashimiye-abamushyigikiye-nubwo-yatsinzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)