Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre, asinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri muri Afirika y'Epfo yerekanywe nk'umukinnyi wayo mushya.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Ntwari Fiacre wakiniraga TS Galaxy FC yamaze gusinyira Kaizer Chiefs na yo ikina shampiyona ya Afurika y'Epfo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Kaizer Chiefs yahamije amakuru y'uko yasinyishije Ntwari Fiacre, iyi kipe yabihamije ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram na X yahoze izwi nka Twitter.

Iyi Kipe ya Kaizer Chiefs iri mu zikomeye muri Afurika y'Epfo no muri Afurika muri rusange, yatangaje ko Ntwari yasinye amasezerano y'imyaka 4 ishobora kongerwaho undi umwe.

Amakuru ava muri kiriya Gihugu avuga ko aya masezerano yasinye? ntwari yaba yatanzweho ari hagati y'ibihumbi 300$ na 400$.

Ntwari kandi aherutse gusezera ikipe ya TS Galaxy yari amazemo umwaka umwe ayikinira.

Fiacre yagize ati 'Ndashaka gushimira Chairman Tim Sukazi n'itsinda ry'abatoza bayobowe na Sead Ramović ndetse n'umutoza w'abanyezamu, Greg Etafia ku bw'amahirwe bampaye yo gukinira ikipe nziza.'

Yakomeje ashimira abakinnyi bagenzi be ku bwo kumwakirana urugwiro.

Ati' Ndashimira kandi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi. Ndabashimira ku bw'urukundo rwanyu mwanyeretse.'

Fiacre ati 'Abafana badasanzwe, ndabashimira ku bw'urukundo mwanyeretse. Mwarakoze. Ndifuriza amahirwe masa TS Galaxy FC. Nzahora mbitse kure umwambaro wa TS Galaxy.'

Mbere y'uko ava mu Rwanda, Fiacre yazamukiye mu Intare FC, akinira APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo ajya muri TS Galaxy FC.

The post Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-ntwari-fiacre-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-kaizer-chiefs-yo-muri-afurika-yepfo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-ntwari-fiacre-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-kaizer-chiefs-yo-muri-afurika-yepfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)