Umunyezamu Rihungu nyuma yo gusezera ruhago, agiye gusanga umugore we i Burayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusezera umupira w'amaguru, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu wari umunyezamu wa Police FC yamaze kwerekeza muri RBC mbere y'uko asanga umugore we muri Finland.

Muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma ya shampiyona ya 2023-24, nibwo Kwizera Janvier wari umunyezamu wa Police FC, nyuma yo gusoza amasezerano yayisezeyeho.

Rihungu wari ufite impano yo gukina, benshi bumvaga ko asezeye muri Police FC ariko azongera gukina mu cyiciro cya mbere, gusa inshuti ze yari yarazihishuriye ko asezeye umupira w'amaguru.

Uyu munyezamu ukiri muto akaba yaregerewe n'amakipe arimo Bugesera FC yakuriyemo, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports ariko azitera utwatsi azibwira ko atiteguye kongera kugaruka mu kibuga.

Kwizera Janvier usanzwe ari umuvandimwe wa Ishimwe Pierre ufatira APR FC, akaba yamaze gusinyira RBC ikina imikino y'abakozi amasezerano y'amezi 8.

Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko uyu mukinnyi nyuma y'aya mezi afite gahunda yo kwerekeza i Burayi muri Finland asanzeyo umugore we Liliane akajya kuba ari ho akomereza ubuzima.

Ndetse ISIMBI yamenye amakuru ko n'impamvu nyamukuru yatumye asezera ari uko yamaze gufata icyemezo cyo kujya i Burayi ndetse akaba agomba kugenda muri Gashyantare 2025.

Umwe mu nshuti z'uyu munyezamu yabwiye ISIMBI ko yagize impungenge ko asinyiye ikipe yo mu cyiciro cya mbere igihe cyo kugenda itamurekura kandi ashobora kugerayo akaba yabona indi kipe bikaba byamugora.

Rihungu yari umunyezamu ufite impano
Police FC yayigiriyemo ibihe byiza
Rihungu avugakana na Pierre wo muri APR FC
Rihungu agiye gusanga umugore we muri Finland



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-rihungu-nyuma-yo-gusezera-ruhago-agiye-gusanga-umugore-we-i-burayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)