Umuramyi usifura i Burayi! Niyonkuru Eric yas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo "Atatenda" niyo yinjije byeruye Eric Niyonkuru muri muzika nk'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yabanje gushyira hanze amajwi yayo, none uyu munsi wa none yashyize hanze amashusho yayo yakorewe mu mujyi mukuru wa Finland i Helsinki, akaba yarafashwe n'itsinda rigari ryari riyobowe na Jadox D.

Ni amashusho yafashwe mu minsi 2, ibyumvikanisha ko yitondewe cyane. Eric Niyonkuru ufite agaseke kacyuzuye ibihangano, yatangarije InyaRwanda ko abatuye isi bakeneye amagambo meza nk'ayari muri iyi ndirimbo ye "Atatenda" yakoranye na Eric Reagan.

Eric avuga ko iyi ndirimbo yayihawe mu gihe yahishuriwe ihungabana abana bahura naryo mu buzima, bakibagirwa ko Uwiteka Imana yakoze ibyashize izakora n'ibiri imbere. Byamuteye kwandika "Atatenda" [Imana izabikora] - indirimbo ihumuriza imitima ibabaye, ikarema ibyiringiro mu mitima y'abantu.

Yunzemo ati "Nayihawe mu gihe nabonaga ibihe biruhije bamwe barimo kugira ibyiringiro no kwizera Imana ko icyo yavuze izagisohoza, ikihesha icyubahiro". Avuga ko iyi ndirimbo imwinjije mu muziki mu buryo bweruye ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu guhigura no gushima ku bahawe ubuhamya n'ibitangaza Imana yabakoreye, bigakomeza abandi.

Eric Niyonkuru ni umuramyi wakujijwe n'amata y'Umwuka adafunguye dore ko yaboneye izuba muri ADEPR, agakura yubaha Imana. Ni umugabo ukunda cyane siporo ndetse ibyo byamuteye gutangira umwuga wo gusifura mu gihugu abamo. Kuri ubu ni Umusifuzi usifura shampiyona z'Abatarengeje imyaka 20 kumanura muri Finland ku mugabane w'Uburayi.

Eric aherutse gusifura imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y'abanyamahanga batuye muri Finland. Umwuga wo gusifura awufatanya n'amasomo y'ubuforomo ari kwiga mu mwaka wa nyuma. Arazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda dore ko yakoreye InyaRwanda imyaka itari micye nk'Ukuriye itsinda rifata rikanatunganya amashusho y'ibiganiro.


Eric Niyonkuru ubwo yasifuraga imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y'abanyamahanga batuye muri Finland


Eric Niyonkuru amaze kugera ku rwego rushimishije m mwuga wo gusifura


Umwuga w'ubusifuzi awufatanya n'umwuga w'Ubuforomo i Burayi


Eric Niyonkuru afite impano zitandukanye; Azi guconga ruhago, ni umuforomo, umusifuzi, umuramyi akaba n'umuhanga cyane kuri Camera


Eric Niyonkuru yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere "Atatenda"


Eric Niyonkuru yahuje imbaraga na Eric Reagan bakorana indirimbo "Atatenda"

REBA INDIRIMBO "ATATENDA" YA ERIC NIYONKURU FT ERIC REAGAN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145447/umuramyi-usifura-i-burayi-niyonkuru-eric-yasohoje-umuhigo-wamashusho-yindirimbo-atatenda-145447.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)