Uyu muryango wahumurije aba bana usanzwe ufasha mu burwayi bwabo binyuze mu ngando z'iminsi itanu zasojwe ku itariki 12 Nyakanga 2024. Ni ingando zabereye mu Karere ka Rwamagana mu Kigo cya Agahozo Shalom Youth Village zihuriza hamwe abana 42 bari hagati y'imyaka 15 na 20 n'abakuru bakeya baturuka mu bitaro byo mu turere dutatu.
Bagizwe n'abana 31 bafite diabetes yo mu bwoko bwa mbere ndetse n'abandi 11 babazwe umutima baturuka kandi bivuriza ku bitaro by'uturere bya Kirehe, Kayonza na Burera.
Muri izi ngando aba bana bahawe amasomo atandukanye abaha ubumenyi bwimbitse ku burwayi bw'umutima na Diabetes, imbonezamirire, uburyo bwiza bwo kubana n'ubwo burwayi ndetse bahabwa n'urubuga rwo gusobanuza impuguke ku bibazo bahura na byo.
Ubwo hasozwaga izi ngando, Dr Baganizi Erick wari uhagariye Partners in Health yasobanuye ko bateguye iki gikorwa haganijwe gufasha abo bana guhurira hamwe ntibigunge ndetse no kubahuza n'abaganga basanzwe babitaho.
Yagize ati 'Aba bana dusanzwe duhura na bo ariko iminota mike cyane imyinshi iba ari 30 bamarana na muganga. Aha ngaha rero twatekereje iyi ngando kugira ngo abaganga baze bahure n'abarwayi barebe noneho mu buzima bwa buri munsi uko baba bameze'.
Yakomeje ati 'Ibyo bifasha uwo abo baganga kumenya ubuzima wa murwayi abayemo nko kuvuga ngo iyo ariye ibi bigenda gutya cyangwa iyo yiteye umutu umeza gutya bigenda bite. Ku mpande zombi twizeye y'uko hari ibyo babashije kunguka'.
Ahishakiye Valens uri mu barwaye diabetes wivuriza ku Bitaro bya Kirehe yavuze ko izo ngando zamurinze kwiheba ndetse ahura n'abaganga.
Yagize ati 'Nahahuriye na bagenzi bange ntibanca intege ku ndwara ya diabetes ahubwo bamfasha kwisanzura mu bandi. Ikindi ni uko nahahuriye n'abaganga baradufasha cyane baratuganiriza ku buryo nzabiganiriza n'abandi nzi bafite Diabetes bikabafasha'.
Undi mwana w'umukobwa na we yavuze ko yungukiye muri izi ngando ndetse atanga n'icyifuzo.
Yagize ati 'Izi ngando zadufashije kuganira n'abandi twumva ko atari twe twenyine twabazwe umutima bitewe n'ubuhamya bagiye baduha tubasha kumva ko twagera aho bageze. Ikindi twishimira ni uko zaduhuje n'abafite diabetes tubona ko twafatnyiriza hamwe kuryanwya izi ndwara zitandura tukagira ubuzima bwiza'.
Yatanze icyifuzo ati 'Hari abantu bamwe bafatira imiti ku bigo nderebuzima ku giciro kiri hejuru, turifuza ko mwatugabanyiriza igiciro. Ikindi ni uko inyito duhabwa y'ababazwe umutima idutera ipfunwe twifuza ko bajya bavuga abavuwe umutima kuko tuba twaravuwe tugakira'.
Dr Ntaganda Evariste wari uhagarariye Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) yashimye cyane ubufatanye bwa Partners in Health mu guteza imbere gahunda z'ubuzima mu Rwanda harimo n'izo ngando.
Yakomeje agaragaza intambwe imaze guterwa mu bijyanye n'ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati 'Nyuma ya Jenoside hari abibazaga niba Igihugu kizamara imyaka ibiri nibura. Ariko ubu Igihugu kimaze kwiyubaka ku rwego mpuzamahanga. Mu 2011 RBC ishingwa, mu gashami kayo k'indwara zitandura nta mafaranga yarimo ndetse n'abakozi bahagije ariko ubu iri shami rirakomeye, ikimenyimenyi ni iyi ngando. Dufatantanyije n'abafatanyabikorwa hamwe turasha ko ikizere cy'ubuzima kiri ku myaka 69 kizamuka kigarera ku myaka 75 cyangwa 80'.
Partners in Health ni umuryango mpuzamahanga watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005 ukaba ukorera mu turere twa Kirehe, Kayonza na Burera. Mu gushyira mu bikorwa gahunda zawo, ukorana n'abafanyabikorwa banyuranye harimo Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Ubuzima kuri Bose (UGHE).
Amafoto: Nezerwa Salomon