Umusaruro w'ingufu zashyizwe mu kwihaza ku mbuto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutsisha iterambere yatangiye mu 2017 mu Rwanda hatuburwa imbuto z'indobanure zigera ku bilo birenga miliyoni 3,3, bigera mu 2023 zimaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko byageze ku bilo birenga miliyoni 7,5.

Inzego zishinzwe ubuhinzi zigaragaza ko imbuto zose zikenewe zituburirwa imbere mu gihugu, uretse ko ubishaka atabuzwa gutumiza iyo akeneye mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi, ushinzwe iterambere ry'Ubuhinzi, Uwamahoro Florence yabwiye IGIHE ko ikoreshwa ry'imbuto z'indobabure ryiyongereye cyane mu bahinzi, bifashijwemo n'ikoranabuhanga.

Yahamije ko n'ifumbire mvaruganda ikoreshwa yiyongereye cyane ugereranyije n'imyaka ishize, bituma umusaruro urushaho kwiyongera.

Ati 'Ifumbire yatanzwe mu gihugu hose ingana na 72,061,938 kg mu mwaka wa 2023 ivuye ku biro 28,188,389 kg muri 2016, mu gihe imbuto nziza zikoreshwa zavuye kuri 3,305,785 kg muri 2016 ubu zikaba zigeze kuri 7,526,400 kg zakoreshejwe muri 2023.'

'Iyi fumbire n'imbuto bitangwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga rya Smart Nkungaire. Uretse gufasha kugeza ifumbire n'imbuto kuri buri muhinzi uyifuza mu gihugu, iri koranabuhanga rinafasha abahinzi no kumenya ingano y'imbuto z'indobanure n'ifumbire ikwiye gukoreshwa k'ubuso umuhinzi ateganya guhinga.'

Yavuze ko ubu ari bwo buryo bufasha mu kunganira izindi ngamba zashyizweho mu kugeza ku bahinzi ubumenyi bubafasha guhinga neza kinyamwuga binyuze muri Gahunda z'iyamamazabuhinzi.

Ikoreshwa ry'inyongeramusaruro ryarazamutse cyane muri iyi myaka 30 ishize

Nkunganire mu nyongeramusaruro yagize uruhare rukomeye

Uwamahoro yagaragaje ko gahunda ya nkunganire ifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro idahenze kandi byatumye abazikoresha barushaho kwiyongera.

Ati 'Byagize uruhare runini cyane ku kuzamuka kw'imibare y'abahinzi bakoresha ifumbire mu gihugu, ariko n'abakoreshaga ifumbire nkeya ugereranyije n'ubuso bahingaho bitewe n'ubushobozi bagiye bazamura ingano bakoreshaga. Ibi rero hiyongereyeho no gukoresha imbuto nziza kuko na zo ziri muri iyi gahunda ya nkunganire byagize ingaruka nziza k'umusaruro w'ubuhinzi mu gihugu ku buryo bugaragara.'

Imibare yo mu gihembwe cya (2024A) igaragaza ko abahinzi bakoresha ifumbire mvaruganda ubu bageze kuri 64.5% ugereranyije na 18% bayikoreshaga muri 2008.

Umusaruro w'ubuhinzi wazamutse ku buryo bugaragara aho, nko ku bigori umurumbuko wavuye kuri toni 1.75 kuri hegitari mu mwaka wa 2016 ugera ku mpuzandengo ya toni 2.03 kuri hegitari muri 2024A, ariko hari n'abagera kuri toni 8 kuri hegitari mu byanya binini byuhirwa.

Ingano zavuye ku bilo 850 kuri hegitari mu 2016 zigera kuri toni 1.29 kuri hegitari mu gihembwe cya 2024A, ibirayi biva kuri toni 6.84 kuri hegitari bigera kuri toni 14 kuri hegitari mu 2024A.

Ku rundi ruhande, abahinzi bagera kuri 40% bakoresha imbuto z'indobanure ugereranyije na 10% bayikoreshaga mu mwaka wa 2008.

Guverinoma y'u Rwanda yahisemo kugumishaho iyi nkunganire kugira no abahinzi bakomeze kubona ifumbire mvaruganda bityo umusaruro urusheho kwiyongera.

Mu 2017 abahinzi bakoreshaga ibilo 32 by'ifumbire mvaruganda kuri hegitari imwe, mu gihe mu 2024 byari bigeze ku bilo 72 kuri hegitari.

Mu 2019 mbere y'icyorezo cya Covid-19, Guverinoma yari yatanze nkunganire irenga gato miliyari 10 Frw mu gihe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, hakoreshejwe asaga miliyari 51 z'Amafaranga y'u Rwanda, biragaragaza ko yiyongereye hafi inshuro eshanu.

Mu gihembwe cy'ihinga cya A 2024, abahinzi bunganiwe na Leta babona ifumbire ya NPK kuri 612 Frw ku kilo, mu gihe iyo bataza kunganirwa bari kuyigura 1.266 Frw ku kilo.

Ifumbire ya UREA abahinzi bayiguze 325 Frw ku kilo ku giciro cyunaganiwe mu gihe igiciro kitunganiwe cyari kuba ari 965 Frw ku kilo.

Abahinzi bakoresha imbuto z'indobanure bakomeza kwiyongera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-nziza-zikubye-kabiri-inyongeramusaruro-yikuba-gatatu-umusaruro-w-ingufu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)