Umushinga wa 'Mpazi Rehousing Project' uzahindura imiturire mu Gitega ugeze kuri 70% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umudugu ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3). Iri kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w'Ubwiyunge. Iri kubakwa n'Ingabo z'Igihugu mu mushinga wiswe 'Mpazi Rehousing Project' wo kwimura abari mu nzu zishyira ubuzima bwabo mu kaga hafi y'umugezi wa Mpazi bagatuzwa neza.

Ni imidugudu izaba irimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo na internet ndetse n'amazi meza. Iyi midugugu kandi ni igice cya kabiri n'icya gatatu biri kubakirwa rimwe nyuma y'icyiciro cya mbere cy'igerageza kigizwe n'inzu eshanu zigeretse kabiri (G+2) cyubatswe mu 2021 abaturage bakaba batuyemo.

Iradukunda Patrick ukuriye uyu mushinga muri Sosiyete ya Gasabo 3D iwukorera ubugenzuzi yavuze ko uyu mushinga watangiye muri Werurwe ukaba uzarangira muri Kanama uyu mwaka, aho ubu imirimo yo kubaka igeze ku kigero hafi icya 70% ngo irangire.

Umuturage witwa Muneza Grâce uri mu bimuwe bategereje guhabwa inzu mu ziri kubakwa, avuga yishimiye kuba agiye gutuzwa muri izi nzu kuko yari asanzwe atuye mu nzu ishyira ubuzima bwe mu kaga.

Yagize ati 'Byonyine kuba ugiye gutura mu igorofa wararinyuragaho gusa utabona ubushobozi ni ikintu cyiza cyane. Nabaga mu nzu ishaje yubakishije ibiti kandi nta bushobozi twari dufite bwo kubaka izigezweho. Twabonye abimutse mbere batuye neza nyuma natwe Umujyi wa Kigali uraza udukorera igenagaciro turimuka ubu uradukodeshereza. Inzu nizuzura tuzaza baduhemo imiryango kandi ni inzu zikomeye rwose'.

Abimuwe mbere barashima

Abaturage bimuwe mu cyiciro cya mbere cy'igerageza ry'uyu munshinga babwiye IGIHE ko basabwa kwimuka batabyumvaga neza, ariko ko ubu bishimiye itandukaniro n'aho batuye.

Mutesi Vestine utuye mu Mudugugu w'Ubwiyunge kuva mu myaka irenga 20 yavuze ko gutuzwa neza byatabaye ubuzima bwabo.

Yagize ati 'Iyo imvura yagwaga wasangaga bimeze nabi kuko hari ruhurura yavaga mu mujyi yuzuraga, hari n'igihe yigeze kwinjira mu mazu iratobora. Hari n'umugezi wa Mpazi aha hepfo waruzuraga ugatwara ibintu byose hari n'abo wishe. Imiturire ya hano yari ikibazo kuko zari inzu zubakishije ibiti izindi ari ibyondo, washoboraga kubonamo n'iyo ukodesha ku 5000 Frw'.

Yakomeje ati 'Leta itubwira ko ishaka kutwimurira mu magorofa ntitwabyemeye twabanje kugira ngo igiye kutwimura mu mujyi, ariko yaraje iradukodeshereza mu mezi umunani inzu zari zuzuye tuzijyamo. Tuza twasinye amasezerano bakajya badusanira icyangiritse mu gihe cy'umwaka wose. Njye mfite iyi mbamo ariko bampaye n'izindi nkodesha kuko aho banyimuye naho nari mfite indi miryango. Twasabye n'ibyangombwa byazo ubu turabitegereje noneho zibe izacu burundu, turashima Leta yadutekereje'.

Manirakiza Samuel yagize ati 'Murabona ko dutuye ahantu heza, nk'umuntu wari ahazi mbere hano hitwaga 'de bandit' [ahantu h'amabandi] kubera indiri y'abajura bahabaga n'abakoreshaga ibiyobyabwenge. Twari utuzu tw'ibyondo imvura yaragwaga ukumva ntago uri buramuke. Izi nzu zifite ubwiherero n'ubwogero bwa buri muryango kandi n'umuntu aba afite mubazi ye y'umuriro'.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko umushinga wo gutuza neza abaturage uzakomeza ndetse ko hari n'izindi nyigo zatangiye gukorwa z'ahandi uzakomereza. Uvuga kandi ko abaturage bimuwe bazahabwa ibyumba muri izo nzu hashingiwe ku igenagaciro buri umwe yakorewe yimurwa.

Inzu zisakaye zituwemo n'abaturage bimuwe mu cyiciro cya mbere
Uyu mudugudu uri kubakwa uturutse ahazwi nka 'de bandit' kubera amabandi yahabarizwaga mbere
Hari kubakwa ikigega kizajya gitanga amazi meza ku bazatura muri iyi midugugu
Ahazubakwa isoko naho hamaze gusizwe
Ahazubakwa parking yo hanze hari gusizwa
Iradukunda Patrick yavuze ko ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bigeze hafi kuri 70% ngo birangire
Gashuri Lionel yavuze ko ikigega cya'amazi kiri kubakwa kizajyamo 2000m3 ku buryo mu gihe ahandi amazi abuze cyo cyamara ibyumweru bibiri abaturage bakivoma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wa-mpazi-rehousing-project-uzahindura-imiturire-mu-gitega-ugeze-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)