Umusore w'imyaka 19 y'amavuko yakatiwe igifungo cy'imyaka 3 azira kwiba ikariso ya nyina - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara.

Bivugwa ko iyo kariso yibye mama we witwa 'Florence Bwalya' yari ifite agaciro k'amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika.

Amakuru dukesha Lusaka Times avuga ko uyu musore ubwo yafatwaga hari muri 2018 tariki 18 Ukwakira, yisobanuye avuga ko yibye ikariso y'umubyeyi we kugira ngo ayijyane mu mihango gakondo, kuko uyu musore yifuzaga ubukire.

Uyu musore mu kwisobanura kwe yatakambiye urukiko avuga ko byari inshuro ya mbere agerageje kwiba kandi ko atazabisubira.

Urukiko rwo rwemeje ko mu muco w'igihugu cyabo ari kirazira kuba umwana yakora, cyangwa se akabona umwambaro w'imbere w'umubyeyi we, banzuye ko uburyo uyu musore yashakagamo ubutunzi bihabanye n'amategeko.

Mukoma Emmanuel wari umunyamategeko, yahanishije uyu musore witwa Chongo igifungo cy'imyaka itatu, ndetse akanakoreshwa indi mirimo yunganira igifungo yahawe.

Ni nyuma yo gusesengura bagasanga uyu musore ashobora no kwica nyina, ashaka ubutunzi niba yaranagerageje gutwara umwambaro we w'imbere mu bapfumu. Yahise afungwa kugira ngo bibere urugero n'abandi barenga ku mategeko.



Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-19-yamavuko-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-3-azira-kwiba-ikariso-ya-nyina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)